Wizkid na Liquideep bazahurira mu gitaramo i Kigali


Umuririmbyi Wizkid wo muri Nigeria n’itsinda rya Liquideep ryo muri Afurika y’Epfo bagiye kwitabira igitaramo gikomeye kizabera mu Mujyi wa Kigali kuwa 27 Kanama 2016.
Wizkid ubusanzwe witwa Ayodeji Ibrahim Balogun aharawe cyane muri iki gihe mu ndirimbo zakunzwe na benshi nka One Dance yahuriyemo na Drake, Ojuelegba, Final (Baba Nla), Show You the Money, In My Bed, Bad ft Tiwa Savage, Mamacita yaririmbanye na Tinie Tempah n’izindi nyinshi.
Uyu Munya-Nigeria ni we muhanzi w’icyamamare Bralirwa yatumiye mu gitaramo ngarukamwaka cya Mutzig Beer Fest. Wizkid azaririmba afatanyije n’abaririmbyi Ziyon na Ryzor bagize itsinda Liquideep ryo muri Afurika y’Epfo.
Igitaramo cya Wizkid na Liquideep kizabera ahitwa Rugende Training Center, ahantu ubusanzwe abasohokera bakunze kujyayo bakurikiranye kwigirayo uko bagendera ku mafarashi.
Ku mpapuro zamamaza iki gitaramo, bigaragara ko umuhanzi umuhanzi w’umuhanga mu njyana ya Jazz Tito Al Uribe wo muri Chile na we azaririmba muri Mutzig Beer Fest.
Amakuru agera kuri IGIHE ahamya ko Wizkid yaje mu Rwanda ku bufatanye bwa Bralirwa yisunze Cluds TV binyuze mu ishami ryayo rya Tanzania. Iki gitaramo ngo cyateguwe mu buryo bwo kumenyekanisha no gukundisha Abanyarwanda iyi Televiziyo yibanda ahanini ku muziki n’imyidagaduro.
Ibyo wamenya kuri Wizkid na Liquideep
Liquideep yashinzwe mu mwaka wa 2007, yatangiye igizwe n’abahanzi babiri Ziyon (umuririmbyi/wandika indirimbo akanazitunganya) na mugenzi we Ryzor (DJ/producer).
Iri tsinda rimaze gukora album enye ziriho indirimbo zakunzwe muri Afurika y’Epfo, rinafite album imwe yegukanye igihembo cya Channel O Music Award na South African Music Awards muri 2010. Mu mwaka wa 2009 iri tsinda ryacuruje kopi zibarirwa muri miliyoni eshanu ku Isi hose.
Liquideep yagiranye amasezerano na Mentalwave Records ari nayo yarifashije gusohora album ya mbere yitwa “Oscillation” n’indi yitwa “Fabrics of the Heart” zasohotse muri 2010.
Ibihembo ryatwaye:
- South African Music Awards - Album of the Year: Liquideep
- MTV Africa Music Awards 2010 - Song of the Year (South Africa): “Fairytale”
- Channel O Music Video Awards 2010 - Best Dance Video: “Fairytale” (South Africa)
- Channel O Music Video Awards 2011 - Most Gifted Duo, Group or Featuring Video: HHP & Teargas & Liquideep - "Born For This" (South Africa)
- Channel O Music Video Awards 2011 - Most Gifted African Southern Video Liquideep – Settle For Less
Itsinda rya Liquideep rigiye kuza kuririmbira i Kigali
Wizkid umaze kwamamara ku Isi…
Ayodeji Ibrahim Balogun yavutse kuwa 16 Nyakanga 1990. Yatangiye umuziki afite imyaka 11 y’amavuko gusa yamamaye binyuze mu ndirimbo"Holla at Your Boy" yakoreye muri Empire Mates Entertainment ya Banky W. Yasohoye iyi ndirimbo mu mwaka wa 2010, iyi yaje gusohoka kuri album yise Superstar yagiye hanze muri 2011.
Wizkid ni umuhanzi utigonderwa na buri wese, ni umuhanga, arakunzwe kandi abarirwa mu bahanzi bafite amafaranga menshi muri Nigeria. Muri 2013, Forbes yamushyize ku mwanya wa gatanu mu bahanzi bafite amafaranga menshi muri Afurika. Mu mwaka wa 2014 yabaye umuhanzi wa mbere muri Nigeria wujuje abantu miliyoni bamukurikiraga kuri Twitter.
Yagukanye ibihembo bikomeye birimo BET Award, MOBO Award, The Headies Awards(inshuro eshanu), Channel O Music Video Awards (inshuro ebyiri), Nigeria Entertainment Awards (inshuro esheshatu), Ghana Music Awards (inshuro ebyiri) n’ibindi.
Wizkid amaze gusohora album enye ziriho indirimbo ziganjemo izakunzwe : Ayo, Superstar, In Love With a Lie na Chosen.
Muri iyi minsi afite indirimbo yahuriyemo na Drake bayita "One Dance", iyi yamaze igihe kinini ku mwanya wa mbere iyoboye indirimbo zikunzwe ku rutonde rwa Billboard chart muri Amerika.
Wizkid aritegura kuza kuririmbira i Kigali
Previous
Next Post »