Umuraperi ukomeye muri Amerika agiye kuza mu Rwanda


Umuhanzi ukomeye mu njyana ya Rap ivanze n’ubusizi, Akua Naru agiye kuza gukorera igitaramo mu Mujyi wa Kigali, azahanyura avuye i Harare muri Zimbabwe mu rugendo rw’ibitaramo mu bihugu bya Afurika.
Latanya Hinton [Akua Naru] ni umwe mu bahanzi b’igitsinagore bafite ubuhanga bukomeye mu gukora umuziki wa Rap uvanzemo gakondo y’ubusizi aho atondekanya amagambo afite injyana bikumvikanisha uburyohe bwihariye.
Akua Naru azaza mu Rwanda kuwa 16 Nzeri 2016 azamara iminsi ibiri i Kigali ahave ajya muri Uganda aho azitabira iserukiramuco rikomeye rya Bayimba International Festival of Arts kuwa 18 Nzeri 2016. Azaza i Kigali avuye mu Mujyi wa Harare muri Zimbabwe.
Urugendo rw’ibitaramo agiye gukorera muri Afurika rwateguwe n’ikigo cy’Abadege cya Goethe Institute binyuze mu mashami yacyo mu bihugu bitandukanye. Aho ateganya gukorera ibitaramo mu minsi icumi azamara ku Mugabane wa Afurika harimo Mozambique, Zimbabwe, Rwanda, Uganda na Kenya.
Muri ibi bihugu byose azahacurangira mu buryo bwa live aho azaba aherekejwe n’itsinda ry’abacuranzi bane bakomeye ku Isi nk’uko bigaragara ku rubuga rwe bwite.
Akua Naru yavukiye ahitwa New Haven muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gusa muri iki gihe aba mu Mujyi wa Cologne mu Budage. Album ya mbere yatumye amenyekana ku Isi yayishyize hanze mu mwaka wa 2011.
Iyi album yayise “The Journey Aflam” ni yo yamufashije kumenyekana no kwemeza abazi umuziki we. Indirimbo yise “The World is Listening” yamufashije gucurangwa mu buryo bukomeye kuri radio zikunzwe mu Bufaransa n’u Budage.
Yacuranganye n’abahanzi bakomeye barimo Umunya-Nigeria Fela Kuti, yakoranye n’abahanzi barimo Patrice, Tete, Usula Rucker, Blitz The Ambassador, Wax Tailor, umuraperi ukomeye mu Bwongereza TY, Mic Donet, Angelique Kidjo , Ahmir Khalib Thompson n’abandi.
Umuraperi Akua Naru agiye kuza mu Rwanda

Previous
Next Post »