Abahatanira ikamba rya Miss BumBum bateje impagarara - Amafoto

Abahatanira ikamba rya Miss BumBum bateje impagarara - Amafoto
Ku nshuro ya karindwi, mu gihugu cya Brazil abakobwa batandukanye barimo barahatanira ikamba rya Miss BumBum, iry’uyu mwaka rikaba ryateje impagarara kubera imyiyerekano bakoze mu gihe iki gihugu giteraniyemo abanyamahanga benshi bagiye kwitabira imikino Olempike.
Irushanwa rya Miss BumBum rimaze imyaka 7 riba buri mwaka mu gihugu cya Brazil, ni irushanwa abakobwa bahatana baba bagaragaza imiterere y’ibibuno byabo, uwo bigaragara ko ahiga abandi akaba ari we wambikwa ikamba akanahabwa ibihembo bitandukanye.
JPEG - 158.9 kb
Iry’uyu mwaka wa 2016, ryitabiriwe n’abakobwa bagera kuri 27, bakaba barakoze imyiyerekano ya mbere ngo batoranywemo abakobwa 15 bazahatana kugeza ubwo mu kwezi k’Ugushingo hazasozwa amarushanwa hakaboneka utsinda akambikwa ikamba rya Miss BumBum 2016.
JPEG - 147.1 kb
Mu gihe Brazil irimo abanyamahanga bo mu mpande zitandukanye z’isi bagiye kwitabira imikino ya Olempike irimo kubera mu mujyi wa Rio de Janeiro, aba bakobwa bakoreye urugendo rw’amaguru mu mujyi wa Sao Paulo bambaye imyenda yo kogana izwi nka "Bikini" bateza impagarara mu banyamahanga benshi bacumbitse muri uyu mujyi n’abari bawutembereyemo babyiganiye kwihera ijisho, bareba ubwiza n’imiterere y’abakobwa b’iki gihugu. Kuri bamwe, amarushanwa nk’aya yari igitangaza kuko nta kindi gihugu abamo ku isi.
JPEG - 184.8 kb
Umwihariko w’uyu mwaka, ni uko harimo umugore uhatana na nyina, cyane ko ku nshuro ya mbere bemeye ko n’abagore bakuze bashobora guhatana. Bruna Ferraz w’imyaka 35 ari mu bitabiriye aya marushanwa ahagarariye Leta ya Randonia mu gihe n’umukobwa we Eduardo Morais w’imyaka 19 ahatana ahagarariye Leta ya Roraima.
JPEG - 87.2 kb
JPEG - 94.7 kb
Aba babiri barimo guhatana ari umukobwa na nyina kandi buri wese afite icyizere cyo kwegukana ikamba
JPEG - 342.5 kb
JPEG - 120.1 kb
JPEG - 115.6 kb
JPEG - 197.8 kb
JPEG - 158.9 kb
JPEG - 170 kb
JPEG - 187.1 kb
JPEG - 90.8 kb
JPEG - 95.9 kb
JPEG - 123.6 kb
Aba bakobwa barimo n’abagore bakuze barimo guhatanira ikamba ry’umukobwa/umugore uteye neza inyuma kurusha abandi
Previous
Next Post »