Inkumi yagaye Messi ‘witwaye nk’umurambo’ bakora imibonano mpuzabitsina


Umwaka w’agahinda kuri Lionel Messi! Yasezeye mu ikipe y’igihugu ubwo Argentine yakozwe mu jisho na Chile muri Copa Amerika, bidatinze yagejejwe imbere y’urukiko i Barcelona akatirwa amezi 21 n’ihazabu ihanitse, hejuru ya byose icyizere cyo gutwara Ballon d’Or ya gatandatu cyarayoyotse.
Inkuru igezweho kuri Messi ni iy’umunyamideli wo muri Argentine witwa Xoana Gonzalez wandagaje uyu mugabo, yamwise umunebwe bwimbi mu buriri ahereye ku mibonano mpuzabitsina bakoze muri 2011.
Umunyamideli Xoana Gonzalez yavuze ko atazibagirwa ibihe bibi yagiranye na Lionel Messi wamusabye ko bakorana imibonano mpuzabitsina ariko bagera mu gitanda akitwara nabi ku kigero cyo hejuru.
Uyu rurangiranwa mu gutaha izamu mu mupira w’amaguru asanzwe azwiho ubuhanga mu gutsinda ibitego muri FC Barcelona. Gonzalez ariko ‘yagaye cyane imyitwarire ya Messi wananiwe gutaha izamu ubwo bari hagati y’amashuka’.
Mu kiganiro ’the value of truth’ gica kuri Televiziyo yo muri Peru, Gonzalez yavuze byimbitse iby’umubano we na Lionel Messi umaze kwegukana Balon d’Or inshuro eshanu. Yahamije ko yakundanye by’igihe gito na Messi ndetse bakorana imibonano mpuzabitsina itaramuhaye uburyohe ku bw’umusore wananiwe gukora akazi.
Yagize ati “Ni mu myaka ishize. Mu by’ukuri yari [Messi] akiri muto ariko yari azi ibyo akora kuko ntiyari munsi y’imyaka y’ubukure, nicyo cyari ingenzi.”
Yongeraho ati ‘Abashinzwe umutekano we barambwiye ngo ‘babonye umuntu ushaka ko tumenyana’. Nagize amatsiko yo kumubona, nibazaga uwo ari we, naratitiye nkibona ari Messi nakundaga, naratitiye.”
Umukobwa ngo yatahuye Messi ko ari umunyabwoba ku nkumi rugikubita kuko yatinye kumwiteretera ahubwo amutumaho abamurinda. Ati “Navuga ko afite intinyi, kuko yohereje abashinzwe umutekano we baza kumfata. Nahise mvumbura ko ari umunyabwoba cyane.”
“Twavuganye iby’umuziki, sinibuka niba naramubajije niba afite umukunzi cyangwa niba bitarabayeho. Hashize umwanya twagiye mu nzu yari acumbitsemo muri Puerto Madero.”
Gonzalez na Messi bageze mu buriri, umusore yitwaye nabi ku buryo ngo inkumi yakekaga ko uwo baryamanye ari umurambo. Yavuze ko atiyumvisha uburyo Messi yananirwa kwirwanaho imbere y’inkumi kandi ari we wamusabye ko bajyana mu gitanda.
Messi yananiwe gushimisha uyu mukobwa umushinja kugira intinyi
Ati “Nashakaga ko ankorera ibirenze biriya, ku ruhande rumwe numvaga nsa n’uryamanye n’umurambo!”
Lionel Messi w’imyaka 29 ntaragira icyo atangaza kuri aya makuru yavuzwe na Gonzalez.
Messi afite ibihembo bitanu by’umukinnyi mwiza ku Isi, yatwaye ibikombe bikomeye birenga 30 ari kumwe n’ikipe ya FC Barcelona akinira kuva afite imyaka 17. Yasezeye mu ikipe y’igihugu nyuma y’uko yari amaze imyaka 11 ayikinira.
Ntiyanyuzwe n'uko Messi yitwaye ubwo baheruka guhurira mu mashuka
Umunyamideli Gonzalez ngo ntazibagirwa ukuntu Messi yamubihirije
Previous
Next Post »