Chorale de Kigali igiye kwizihiza Yubile y’imyaka 50
Chorale de Kigali ibarizwa kuri Katederali yitiriwe Mutagatifu Mikayile ( Saint Michel), igiye kwizihiza Yubire y’imyaka 50 imaze yogeza ubutumwa binyuze mu muziki.
Mu 1966 nibwo Choral de Kigali yashinzwe n’abakirisitu Gatolika. Ibirori byo kwizihiza imyaka 50 imaze yogeza ubutumwa bwa Yezu bizaba kuwa Mbere tariki ya 15 Kanama 2016, bibimburirwe n’igitambo cya Misa kizabera kuri Saint Michel guhera saa yine za mu gitondo.
Nubwo kwizihiza ibi birori bizaba kuri iyi tariki, Chorale de Kigali imaze umwaka wose ikora ibikorwa bijyanye n’iyi Yubile. Yakoreye ibitaramo yakoreye mu Ntara zose z’u Rwanda mu ndirimbo ziririmbwe mu ndimi zirimo Ikinyarwanda, Ikilatini, Igifaransa, Icyongereza, Igiswahili, Luganda, Ikirundi n’izindi.
Chorale de Kigali yaciye mu bibazo by’urusobe
Nizeyimana Alexis, Umuyobozi wa Chorale de Kigali, yatangarije IGIHE ko bahuye n’ibicantege byinshi ariko ntibatezuke ku ntego bari bariyemeje kuva bagitangira.
Yagize ati “Mu myaka 50 ishize sinavuga ko byose byatubereye byiza, kuko twagiye duhura n’ibibazo bitandukanye. Mu 1987 Chorale de Kigali yacitsemo ibice bibiri nyuma irongera iriyunga, iza kongera gucikamo ibice bibiri mu 2002. Turashima Imana ko mu 2005 abari baratandukanye bongeye bakiyunga bagakora chorale imwe kugeza uyu munsi, kandi twizeye ko bitazongera ukundi. Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye benshi mu baririmbyi, ariko twarongeye turiyubaka .”
Inzozi ni nyinshi ku baririmbyi…
Bagitangira abari bafite inzozi zo kuzamura urwego rwa muzika yanditse ku manota kugirango igire umwanya mu Rwanda, ibi ngo babigezeho bakaba bifuza no kuyimenyekanisha mu ruhando rw’amahanga binyuze mu iserukiramuco rya muzika y’indirimbo zisingiza Imana hamwe n’izishingiye ku muco.
Mu bindi bateganya gukora mu myaka iri imbere harimo gukoresha amahugurwa y’igihe gito cyangwa kirekire mu bya muzika ndetse no gushinga ishuri rya muzika.
Yagize ati «Turashimira abantu bose batubaye hafi by’umwihariko turashimira itangazamakuru ryadufashije cyane guhera mu myaka itanu ishize kugeza uyu munsi. Turasaba kandi abakirisitu gukomeza kutuba hafi no kutugira inama ».
Umubare nyawo w’abaririmbyi ba Chorale de Kigali yatangiranye mu 1966, ntibyoroshye kuwumenya, kubera amahano ya Jonoside yabaye agahitana benshi mu baririmbyi bari bazi amateka, ariko kuri ubu igizwe n’abanyamuryango 102.
Chorale de Kigali imaze imyaka 50 kuko yashinzwe mu mwaka wa1966. Igizwe n’abanyamuryango 102 banditse gusa abaririmba ni 60, uvanyemo abiga hanze y’u Rwanda n’abakorera kure ya Kigali.
Previous
Next Post »