Kokoè Balbina yatorewe kuba Nyampinga wa 22 wa Togo
Nyampinga D’Almeida Kokoè Balbina, ni umunyeshuri wiga mu
mwaka wa kabiri muri kaminuza mu ishami ry’itangazamakuru. Yahigitse
abakobwa 19 yari ahanganiye nab bo iri kamba.
Yagaragiwe n’igisonga cya mbere Brenda Kokoè Eyram Kankoue-Aho ndetse na Ella Fortunée Stéphanie Blandeye wabaye igisonga cya kabiri.
Mlle D’Almeida Kokoè Balbina, ureshya na metero 1,82, yahawe ibihembo bikomeye birimo imodoka ifite agaciro ka miliyoni 14 z’ama FCFA (akabakaba ibihumbi 24 by’amadolari). Yanahawe umushoferi uhoraho, ubwishingizi bw’imodoka n’amavuta izajya ikenera mu gihe cy’umwaka wose azamarana iri kamba.
Yanahawe ibahasha irimo miliyoni eshanu z’ama FCFA (hafi amadolari
8.600) hakiyongeraho miliyoni 12 z’ama FCFA (amadolari 20.000) azajya
akoresha mu kwiyitaho no kwambara.
Irushanwa rya Miss Togo ryatangijwe mu mwaka wa 1994, ubu rimaze kuba inshuro 22. Kuva ryatangira ngo ni ubwa mbere ryagenze neza kurusha indi myaka yabayeho.
Yagaragiwe n’igisonga cya mbere Brenda Kokoè Eyram Kankoue-Aho ndetse na Ella Fortunée Stéphanie Blandeye wabaye igisonga cya kabiri.
Mlle D’Almeida Kokoè Balbina, ureshya na metero 1,82, yahawe ibihembo bikomeye birimo imodoka ifite agaciro ka miliyoni 14 z’ama FCFA (akabakaba ibihumbi 24 by’amadolari). Yanahawe umushoferi uhoraho, ubwishingizi bw’imodoka n’amavuta izajya ikenera mu gihe cy’umwaka wose azamarana iri kamba.
Irushanwa rya Miss Togo ryatangijwe mu mwaka wa 1994, ubu rimaze kuba inshuro 22. Kuva ryatangira ngo ni ubwa mbere ryagenze neza kurusha indi myaka yabayeho.
ConversionConversion EmoticonEmoticon