U Rwanda kimwe mu bihugu bicye biteganya guca itabi burundu

I Kigali hari kubera inama y’iminsi ibiri ihuje ibihugu 14 byo muri Africa n’u Rwanda rurimo, aho bigira hamwe  ukuntu hakongerwa imisoro kubucuruzi bw’itabi, mu rwego rwo guca intege abarinywa.
Uku gushaka guca intege abanywa itabi byakozwe hongerwa umusoro ku itabi, ariko cyane cyane hagendewe ku bushakashatsi bwakozwe kundwara zirikomokaho,nk’aho  bugaragaza ko iyo itabi ryinjiye mu mubiri w’umuntu riwugiraho ingaruka mbi, bigatera indwara zirimo   igituntu, diyabete na kanseri; kugeza ubu bikaba bihangayikishije Minisiteri y’ubuzima, kuko kuvura mwene izi ndwara bihenda cyane, iyi Minisiteri ikaba isaba abantu kwirinda kuruta kwivuza.
Ubwo iyi nama yatangizwaga Nkurunziza Emmanuel ushinzwe politiki y’imisoro muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi yabajijwe impamvu itabi ridacibwa burundu mu Rwanda arasubiza ati:” ntabwo navuga ngo dufite gahunda yo kubikora ejo cyangwa ejo bundi, ariko mu minsi izaza wenda byashoboka ko twazatekereza uburyo twaganisha muri iyo nzira,ariko ubu turavuga ngo nkubu uko bimeze reka nibura tuzamure uburyo twaganisha muri iyo nzira,ariko ubu uko bimeze reka tuzamure iyo misoro bigende bigabanya abantu barinywa,kugeza ubwo tuzavuga ngo twanarica burundu”.
Mugabo Mariko wo mu karere ka gasabo umurenge wa kacyiru akagali ka kibaza umudugudu w’ineza usanzwe unywa itabi, twaganiriye nawe aratubwira ati:”natangiye kunywa itabi nkiri muto kuko ubu maze imyaka 18 ndinywa,rero kuba bazarica numva byatubangamira nkatwe”.
Mugabo Mariko yakomeje avuga ko nubundi ibiciro by’itabi bigenda zibamuka bikabangamira abarinywa, aho yagize ati:”nkubu kera wabaga ufite amafaranga 150 ukagura ipaki y’isegereti ukayimarana nk’iminsi ibiri, ariko ubu uba ufite amafaranga 100 ukagura udusegereti tune gusa,bingana no kurica rwose”.
U Rwanda ruratangaza ko politiki yo kongera imisoro y’itabi yashyizweho, yatumye ryaba iryakorerwaga mu Rwanda ndetse n’iryatumizwaga hanze, ukagereranya no mu myaka ya mbere y’uko ryongererwa imisoro, usanga irinyobwa  ryaragabanutseho hafi 11%, mu Rwanda hakaba hari inganda ebyiri zikora itabi, naho irindi rigatumizwa hanze.
Ubushakashatsi bw’Umuryango w’Abibumbye wita ku buzima, bugaragaza ko buri mwaka abantu miliyoni 6 bicwa n’indwara ziterwa n’itabi, yaba ku barinywa ndetse no kubo abandi barinywera iruhande.
Previous
Next Post »