Urban Boys yegukanye PGGSS6 (Amafoto)

Saa 18h30′ nibwo igitaramo cya nyuma cy’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star6 cyatangiye. Abantu bari benshi cyane bavuye hirya no hino mu mujyi wa Kigali baje kwihera ijisho uwegukana iri rushanwa.
Safi, Nizzo na Huble bagize itsinda rya Urban Boys nibo begukanye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star6
Safi, Nizzo na Huble bagize itsinda rya Urban Boys nibo begukanye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star6
Kuva iri rushanwa ryatangira mu myaka itandatu ishize, ni ubwa mbere ryegukanywe n’itsinda ry’abantu barenze umwe. Mu yandi yose ryagiye ryegukanwa n’umuhanzi uririmba ku giti cye.
Begukanye iri rushanwa bakurikira Tom Close, King James, Riderman, Jay Polly na Knowless uheruka kuryegukana muri 2015.
Ni nyuma y’aho hashize amezi atatu hakorwa ibitaramo bitandukanye hirya no hino mu Ntara. Ubu akaba aribwo hagiye kumenyekana ugomba kwegukana iri rushanwa ritegurwa na EAP ifatanyije na Bralirwa.
Buri umwe yavugaga izina ry’umuhanzi afana avuga ko ariwe ukwiye kwegukana iri rushanwa. Gusa ababurana ari babiri umwe aba yigiza nkana.
Uko abahanzi batomboye uburyo bari bukurikirane kuri stage, abari aha baranavuga ko byashoboka ko ari nako bari bukurikirane mu myanya.
Ku mwanya wa mbere biteganyijwe ko Bruce Melodie ariwe uza kuririmba bwa mbere kuri stage. Agakurikirwa na Christopher, Jules Sentore, Danny Nanone, Danny Vumbi, Young Grace,TBB, Umutare Gaby, Urban Boys na Allioni.
Primus Guma Guma Super Star imaze kugira izina rikomeye cyane mu Rwanda. Kuko usanga abanyarwanda benshi bamaze kumenyera ko ibyo bitaramo bibera hirya no hino mu Ntara bibagezaho abahanzi mu buryo buboroheye.
Buri muhanzi wese mu ntangiriro z’umwaka aba yiteguye ko ashobora kurijyamo bitewe n’ibikorwa aba yarakoze mu matora akorwa n’abanyamakuru, aba Djs, n’aba producers.
Dore uko byifashe mu mafoto kuri Stade Amahoro i Remera
Bruce Melodie nubwo yaririmbye bwa mbere ibyo bakunze kwita 'Kurwana n'isi', yasusurukuije abari aho
Bruce Melodie nubwo yaririmbye bwa mbere ibyo bakunze kwita ‘Kurwana n’isi’, yasusurukuije abari aho
Melodie ari mu bahanzi bahabwa amahirwe
Melodie ari mu bahanzi bahabwa amahirwe
Abakunzi b'umuziki nabo barimo kwirebera uko abahanzi barimo kwitwara uwegukana iki gikombe aze kuba agikwiye
Abakunzi b’umuziki nabo barimo kwirebera uko abahanzi barimo kwitwara uwegukana iki gikombe aze kuba agikwiye
Christopher utaritabiriye iri rushanwa umwaka wa 2015, uyu mwaka yari mu bahanzi bitwaye neza
Christopher utaritabiriye iri rushanwa umwaka wa 2015, uyu mwaka yari mu bahanzi bitwaye neza
Christopher yahereye ku ndirimbo 'Ndakabya'
Christopher yahereye ku ndirimbo ‘Ndakabya’
Jules Sentore ari mu bahanzi bitwaye neza bitandukanye nuko yagiye yitwara mu bindi bitaramo byabanje.
Jules Sentore ari mu bahanzi bitwaye neza bitandukanye nuko yagiye yitwara mu bindi bitaramo byabanje.
Jules Sentore ni umuhanzi umaze kugaragaza ko azi kuririmba by'umwimerere bidasubirwaho
Jules Sentore ni umuhanzi umaze kugaragaza ko azi kuririmba by’umwimerere bidasubirwaho
Danny Nanone niwe muraperi wari muri iri rushanwa ryasojwe
Danny Nanone niwe muraperi wari muri iri rushanwa ryasojwe
Danny Nanone yagerageje kwitwara neza uko ashoboye
Danny Nanone yagerageje kwitwara neza uko ashoboye
Bwa mbere yitabira iri rushwana. Danny Vumbi ari mu bahanzi bagaragaje ubuhanga
Bwa mbere yitabira iri rushwana. Danny Vumbi ari mu bahanzi bagaragaje ubuhanga
Danny Vumbi mu ndirimbo ye yise 'Ni danger'
Danny Vumbi mu ndirimbo ye yise ‘Ni danger’
Young Grace mu ndirimbo ye 'Ataha he? ni umuhanzikazi ukora injyana ya HipHop wari muri iri rushanwa
Young Grace mu ndirimbo ye ‘Ataha he? ni umuhanzikazi ukora injyana ya HipHop wari muri iri rushanwa
Lion Imanzi wakurikiranye iri rushanwa ari umu Judge
Lion Imanzi wakurikiranye iri rushanwa ari umu Judge
Young Grace ni ubu buryo yari yambayemo
Young Grace ni ubu buryo yari yambayemo
Itsinda rya TBB rivanye isomo ryo kumenyekanisha ibihangano byabo hirya no hino mu Ntara. Kuko wasanga abantu batazizi cyane
Itsinda rya TBB rivanye isomo ryo kumenyekanisha ibihangano byabo hirya no hino mu Ntara. Kuko wasanga abantu batazizi cyane
Mc Tino uririmba muri TBB yakoresheje imbaraga nyinshi afasha bagenzi be kwitwara neza kubera ko yari asanzwe amenyereye iri rushanwa
Mc Tino uririmba muri TBB yakoresheje imbaraga nyinshi afasha bagenzi be kwitwara neza kubera ko yari asanzwe amenyereye iri rushanwa
Aimable Twahirwa niwe wari uhagarariye aba Judges
Aimable Twahirwa niwe wari uhagarariye aba Judges
Umutare Gaby ari mu bahanzi bageragaje kugaragaza ubuhanga afite muri iri rushanwa yari ajemo bwa mbere
Umutare Gaby ari mu bahanzi bageragaje kugaragaza ubuhanga afite muri iri rushanwa yari ajemo bwa mbere
Gaby mu ndirimbo ye yise 'Mesa kamwe' yishimiwe na benshi
Gaby mu ndirimbo ye yise ‘Mesa kamwe’ yishimiwe na benshi
Ikinyobwa cya Primus cy'uruganda rwa Btalirwa nicyo usanga cyiganje mu bitaramo by'iri rushanwa
Ikinyobwa cya Primus cy’uruganda rwa Btalirwa nicyo usanga cyiganje mu bitaramo by’iri rushanwa
Nizzo wo muri Urban Boys
Nizzo wo muri Urban Boys
Safi Madiba ukora inyikirizo z'indirimbo za Urban Boys
Safi Madiba ukora inyikirizo z’indirimbo za Urban Boys
Humble ukora rap muri iri tsinda rya Urban Boys
Humble ukora rap muri iri tsinda rya Urban Boys
Urban Boys bitewe n'imbaraga yagaragaje mu bitaramo byabereye mu Ntara ndetse n'iki, yari ifite amahirwe yo kwegukana iri rushanwa
Urban Boys bitewe n’imbaraga yagaragaje mu bitaramo byabereye mu Ntara ndetse n’iki, yari ifite amahirwe yo kwegukana iri rushanwa
Tonzi nawe yari mu bagize akanama nkemurampaka
Tonzi nawe yari mu bagize akanama nkemurampaka
Allioni yaje kuririmba afite uburwayi mu muhogo bo gusarara. Gusa kubera ko ari mu irushanwa yagombaga kuririmba
Allioni yaje kuririmba afite uburwayi mu muhogo bo gusarara. Gusa kubera ko ari mu irushanwa yagombaga kuririmba
Buzindu Allioni ni umwe mu bahanzi bitwaye neza muri iri rushanwa ku nshuro ye ya mbere yari aryitabiriye
Buzindu Allioni ni umwe mu bahanzi bitwaye neza muri iri rushanwa ku nshuro ye ya mbere yari aryitabiriye
Nyuma yo gutambuka ku rubyiniro bose uko ari 10, abashinzwe kubarura amajwi y’aba bahanzi bamaze umwanya munini barimo kuyateranya. Byaje kurangira itsinda rya Urban Boys ryegukanye iri rushanwa ritari ryoroshye kuva ryatangira kubera ko ryahuriye abahanzi benshi b’abahanga.
Uko bakurikiranye mu myanya
10. Umutare Gaby
9.TBB
8.Danny Nanone
7.Jules Sentore
6.Allioni
5.Young Grace
4.Danny Vumbi
3.Bruce Melodie
2.Christopher
1.Urban Boys
Byari ibyishimo gusa
Byari ibyishimo gusa
Previous
Next Post »