Perezida Kagame agiye kwakira umwana w’imyaka 10 ufitanye amateka n’abaperezida - Amafoto
Abinyujije ku rubuga rwa twitter, uyu mwana witwa Wendy Waeni yandikiye Perezida Paul Kagame amwibutsa ko agitegereje ubutumire bwe mu Rwanda, umukuru w’igihugu cy’imisozi igihumbi nawe amusubiza atazuyaje ko agiye kubyitaho.
Perezida Paul Kagame ati: "Ngiye kubitunganya, ubutumire buzoherezwa vuba cyane. Urakoze kuba warabikurikiranye.". Perezida Kagame yahise asaba umunyamakuru Eugene Anangwe kumufasha kubikurikirana.
N’ubwo aba bombi batavuze igihe aya masezerano yabo yabereye, urebye ku myirondoro ya Wendy Waeni usanga yaragiye asusurutsa abakuru b’ibihugu byinshi bitandukanye. Ni umwana ukomoka muri Kenya, wanagiye aserukira iki gihugu mu mikino ngororamubiri.
Wendy Waeni ni inzobere mu myitozo ngororamubiri, ku myaka 10 akaba afite ibigwi byo kuba yarasusurukije Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya, Perezida Kagame Paul w’u Rwanda, Perezida Yoweri Museveni wa Uganda, Perezida Mahama wa Ghana, Jacob Zuma wa Afurika y’Epfo na David Cameron wari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza.
ConversionConversion EmoticonEmoticon