Schweinsteiger ukinira Manchester United yarongoye icyamamare muri Tennis (Amafoto)


Loading...
Umukinnyi mpuzamahanga w’Umudage Bastian Schweinsteiger kuri uyu wa 12 Nyakanga 2016 yarushinganye n’icyamamare mu mukino wa Tennis, Ana Ivanovic bari bamaze imyaka ibiri bakundana.
Bastian Schweinsteiger kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Budage yakinnye imikino ya Euro ikavanwamo n’u Bufaransa muri 1/2 , yarongoye Ana Ivanovic ukomoka muri Serbia. Aba bombi batangiye gukundana mu mwaka wa 2014.
Aba bombi ni ibyamamare muri siporo, Schweinsteiger yahesheje igikombe cy’Isi igihugu cye muri 2014 ndetse akinira Manchester United, umugore we w’imyaka 28 yigeze kuba nomero ya mbere ku Isi mu bakobwa mu mukino wa Tennis muri Kamena 2008, ubu akaba ari nomero ya 25.
Schweinsteiger n'umugore we basohotse muri Venice City Hall bafatanye agatoki ku kandi
Ubukwe bwabo bwabereye mu Mujyi wa Venice mu Butaliyani, bwatashywe n’ibyamamare birimo Perezida w’ikipe ya Bayern Munich Uli Hoeness, umutoza w’u Budage Joachim Low, Thomas Muller bakinana mu ikipe y’igihugu ndetse n’abakinnyi ba Tennis barimo Kerber na Andy Murray.
Aba bombi bari bamaze imyaka ibiri bakundana
Schweinsteiger na Ana Ivanovic bakomereje ibyishimo mu mazi
Schweinsteiger na Ana Ivanovic ku munsi wabo w'amateka
Previous
Next Post »