Amateka n’ubutwari bwaranze umuhanzikazi Kamaliza wari umusirikare w’ipeti rya Sergent

Amateka n’ubutwari bwaranze umuhanzikazi Kamaliza wari umusirikare w’ipeti rya Sergent
Mutamuliza Annociata, yameneyekanye cyane nka Kamaliza biturutse ku ndirimbo imwe muze yari ifite iryo zina. Kamaliza yari umuhanzikazi waranzwe n’ibikorwa by’indashyikirwa, akaba umukobwa muremure kandi ushabutse w’imisatsi migufi. Uyu Kamaliza yakundaga kwambara amapantalo.
Imirimo nko kubaka amashuri, gukusanya inkunga y’abari ku rugamba rwo kubohora u Rwanda, kwinjira mu ngabo ubwabyo n’indi, ubusanzwe byafatwaga nk’imirimo y’abagabo Mutamuliza Annonciata yaranzwe nabyo. Yari afite ipeti rya Serija (Sergent) mu ngabo za APR.
Tariki ya 25 Werurwe 1954, nibwo yabonye izuba, avuka kuri Rusingizandekwe Leandre na Mukarushema Bernadette. Yavukiye ku musozi wa Rukara muri Runyinya, ubu ni mu karere ka Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo.
Kuri iyo tariki y’amavuko ya Kamaliza, Kiliziya Gatolika yizihizagaho ukubwirwa kwa Bikiramariya ko yari agiye kubyara umukiza, ibi bikanagirana isano n’izina rye yabatijwe rya “Annonciata”. Mu muryango w’abana 13, bane bitabye Imana bataritwa amazina hasigara icyenda, Mutamuliza yari umuhererezi muri bose. Yavukiye kandi mu muryango w’abasizi bitwaga abashambo.
Ibitaramo mu muryango byarangwaga n’imbyino, umudiho gakondo n’ibiganiro byiganjemo urwenya. Mu mwaka w’1959, umuryango we kimwe n’indi myinshi y’abatutsi yarameneshejwe maze kwa Kamaliza bahungira mu gihugu cy’abaturanyi cy’u Burundi. Aha ninaho yatangiriye amashuri ye abanza mu murwa mukuru i Bujumbura. Mu mwaka w’1968, nyina umubyara yaje kwitaba Imana. Ibi byatumye se amwohereza kwa mukuru we witwa Anne Marie Murekeyisoni wari warashatse muri Kongo kubera ko yabonaga Kamaliza akeneye uwajya mu cyimbo cya nyina agakomeza kumuha uburere.
JPEG - 65 ko
Yahise akomereza amashuri ye yisumbuye i Lubumbashi mu ishuri ry’abafurere n’abasaveri riri i Likasi, atangira no kuririmba mu makorali atandukanye ya Kiliziya Gatolika. Ku myaka ye 20 y’amavuko, umuyobozi wa Korali yitwaga Kiromboro wari waratangajwe n’impano ya Mutamuliza Annonciata yamuhaye Gitari. Ibikorwa bya muzika bya Kamaliza muri icyo gihe, ntibyashimishaga na gato mukuru we Anne Marie babanaga. Uyu yashakaga ko murumuna we aba umukobwa w’umuco wo mu gikari ufite za ndangagaciro cyera zitwaga iz’umukobwa w’umutima.
Mu kumushakira uburyo yatuza akanareka kuririmba mu ruhame, yashatse kumushyingira umusore wo mu muryango mwiza nk’uko byari bisanzwe bimenyerewe mu muco w’abanyarwanda. Mu kutishimira icyo cyifuzo cya mukuru we, Kamaliza yasabye uruhushya rwo kujya i Bujumbura, guhera ubwo ntiyasubiye i Lubumbashi. Yaje no guhita abona kazi muri Minisiteri y’Imari i Bujumbura. Mu gihe cy’ikiruhuko kigufi ndetse na nyuma y’akazi, yabaga arimo kuririmba anifata amajwi kuri kasete (cassettes) yifashishije radiyo yari yarahawe n’umwe mu nshuti ze witwa Tereza.
Mu mwaka w’1980, Ministeri yakoragamo yamwimuriye kujya gukorera ahantu kure maze yanga gusiga se umubyara ahitamo kureka akazi, ibi biza no gutuma abona umwanya uhagije wo kuririmba. Mu mwaka w’1982 yatsinze irushanwa ryo kuririmba i Bujumbura, ahita anafata akazina ka Kamaliza biturutse ku ndirimbo ya Orchestre Amabano, iyi yaje no kumwemererera kujya ayiririmbamo.
Kugirango indirimbo ze zishobore guhitishwa mu bitangazamakuru byo muri icyo gihugu yagombaga kuhindura indirimbo ze mu Kirundi, ariko we ahitamo kujya abivanga n’ikinyarwanda. Mu mwaka w’1984 yagiye mu gace ka Mushiha, ahari abanyarwanda benshi b’impunzi, atangira gufatanya n’itsinda ry’abasore b’abakorerabushake kubaka amashuri. Hakiyongeraho n’ibitaramo yakoraga akusanya amafaranga yabunganiraga mu kubaka.
Mu mwaka w’1990, adasize gitari ze ebyiri, yafashe icyemezo cyo kugenda mu ibanga akajya gufatanya n’umutwe wa FPR wari utangiye urugamba rwo kubohora igihugu. Mu ishyamba, kubera ijwi rye n’indirimbo ze, yasusurutsaga ibitaramo ndangamuco mu gutera akanyabugabo, mu guhoza no gushyigikira abari ku rugamba. Yari umwe mu bagize itorero Indahemuka. Nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994, impano ye yayituye abantu bahuye n’ayo mahano. Kamaliza yashakaga guhoza, guhamagarira abantu kwishima, gutekereza ko kuba ari bazima bashobora no kwishima bakanyeganyega.
Yashakaga ko hakiyongera byanze bikunze icyiza cyose kandi igitera ibyishimo kikaganza. Ibi byagaragariraga ku bitaramo by’ubuntu yakoraga kugirango ahure n’abarokotse Jenoside, hakiyongeraho kurera imfubyi mu kazu ke gato yari afite. Yatangiriye ku bana batatu barimo uwo yatoraguye amaze amezi make avutse, kuva ubwo agenda arera n’abandi benshi, gusa yaje kwitaba Imana afite umuryango mugari w’abana 15. Muri Gicurasi 1996, ku nkunga y’inshuti ye Nzambazamariya Veneranda na SNV yagiye mu Buhorandi gutunganya CD ye yise Humura Rwanda.
JPEG - 355.5 ko
Aba ni abavandimwe ba Kamaliza barimo mukuru we wasigaye arera impfubyi Kamaliza yareraga
Mu mpera z’uwo mwaka nyine, ubwo yajyaga kwa bene wabo aherekejwe na zimwe mu nshuti ze z’abaririmbyi , mu gutaha bakoze impanuka y’imodoka maze Mutamuliza anyura mu kirahure ariko ntiyahita apfa. Yataye ubwenge mu gihe kingana n’icyumweru cyose maze ku itariki ya 5 Ugushyingo 1996, uwo muhanzikazi wanyuze benshi ashiramo umwuka.
Nta ndirimbo ya Kamaliza idafite impamvu cyangwa imvano. Zimwe muri zo zifite ubusobanuro bwamenyekanye. Duhereye kuri iyo Kamaliza yamwitiriwe, iyi yahimbiye umugore wamuhaye umuti wo kuvura se yajya kumwishyura akamubwira ko icyo ashaka ari uko se akira atari amafaranga. Indi yitwa Nzakumara irungu yayihimbiye inshuti ye Tereza ; imwe yamuhaye iradiyo yajyaga yifatiraho amajwi, uyu yabanaga mu nzu we na nyina gusa, Kamaliza akamubwira ko azamumara irungu, akamwita umutoni w’abato ndetse akajya amucurangira igihe yigunze.
Indirimbo Intare yayihimbye bitewe n’umusirikare witwaga Kayitare. Mutamuliza aririmba ibiranga ingabo biri muri uwo musirikare, ariko akanavuga ibiranga imico ye nko gusetsa, kwihangana, kudasubira inyuma no kwita ku nshingano ze. Nk’ingabo, ashimagiza uko yayoboraga, ubuhanga bwe mu gutera umwanzi no kuba adatsindwa. Kayitare yaje gupfa mu mwaka w’1993 biturutse ku burwayi, gusa yapfuye yaragize amahirwe yo kumva kenshi ijwi rya Kamaliza. Hiyongeraho nk’iyitwa Nimuve mu nzira yemwe, yahimbiye inshuti ye Nzambazamariya Veneranda, iyitwa Laurette yahimbiye inshuti ye buri bucye ashyingirwa.
Tugarutse kuri Kamaliza, abamumenye bose bazi ko yari afite impano yo kuba umunyamuzika. Yayifashishije abandi adategereje ko bazayimwitura, yabayeho yicisha bugufi, adakoresha nabi impano ye cyangwa ngo ayicuruze kugirango abeho nk’abaherwe nk’uko abandi baririmbyi babikora.
Tariki ya 22 Gashyantare 2016, hari abantu bihurije hamwe bashinga umuryango utegamiye kuri Leta witwa “Easy and Possible” ndetse bahura n’umuryango wa Kamaliza, kugirango baganire ku ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga. Iki gikorwa cyabereye mu murenge wa Kimisagara mu karere ka Nyarugenge.
JPEG - 344.2 ko
Aha abagize uyu muryango bari kumwe n’abavandimwe ba Kamaliza ndetse n’impfubyi yareraga basigaye barera
Muri iki gikorwa, abagize umuryango “Easy and Possible” basobanuye ko bahisemo Kamaliza, kuko ari umunyarwandakazi wagaragaje gukunda no kwitangira igihugu cye, ubwo yafatanyaga n’abandi banyarwanda mu rugamba rwo kubohora igihugu, urugamba rurangiye nabwo akomeza gukunda igihugu afasha imfubyi zitandukanye muri ibyo bihe byari bikomeye, dore ko hari imfubyi nyinshi n’abapfakazi batagira ingano bitewe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.http://ukwezi.com/10/Amateka-n-ubutwari-bwaranze-umuhanzikazi-Kamaliza-wari-umusirikare-w-ipeti-rya-Sergent
Previous
Next Post »