Ciara yarushinze bwa kabiri (Amafoto)
E!News itangaza ko kuva Ciara na Russel bakundana birinze mu buryo bukomeye icyatuma bakorana imibonano mpuzabitsina kugeza umunsi barushingiyeho.
Ibirori by’ubukwe bwabo byabaye mu buryo butunguranye kuko byinshi mu binyamakuru byari byatangaje ko bazasezerana mu mpera z’iki cyumweru. Ciara na Russell ukinira ikipe ya Seattle Seahawks, basezeraniye ahitwa Peckforton Castle ahasanzwe habera ibirori by’abanyamafaranga bakomeye mu Bwongereza.
Ciara yasezeraniye mu nzu iheruka kuberamo ubukwe bwa Jamie Vardy ukinira Sunderland. Abantu babarirwa mu ijana barimo inshuti n’abavandimwe ba Ciara na Russell nibo batashye ubu bukwe.
Ikanzu Ciara yari yambaye yadozwe n'umuhanzi w'imideli ukomeye mu Butaliyani witwa Roberto Cavalli
Ciara na Russell bemeranyije ko bagomba kuzabana muri Werurwe 2016 ubwo uyu muhanzi yambikwaga impeta y’urukundo. Arushinze bwa kabiri nyuma yo gutandukana n’umuraperi Future bamaze iminsi bageretse mu nkiko.
Ibirori byari byakorewe umuteguro ubereye ijisho
Jennifer Hudson yatashye ubu bukwe
Jennifer Hudson na fiance we David Otunga n'umwana wabo David Jr.
Ubukwe bwa Ciara bwabereye kuri Peckforton Castle
Niho Jamie Vardy aheruka gukorera ubukwe
Peckforton Castle yari ifunze kubera ibirori byihariye byahabereye
TMZ yatangaje ko abatashye ubukwe bose bambuwe telefone kugira ngo hatagira ufata ifoto y'abageni
Kimwe mu byumba by'iyi nyubako yabereyemo ubukwe
ConversionConversion EmoticonEmoticon