Fabiola nyuma yo gutandukana n’umugabo yatangaje umukunzi we mushya

Mukasekuru Khadja Fabiola n’umwe mu bakinnyi bazwi cyane muri filime nyarwanda yamenyekanye cyane muri filime 'Amarira y’urukundo' nka Fabila ndetse n’izindi. Uretse kuba uyu mukinnyi azwi cyane muri Filime ni n’umwe mu bakinnyi bakundwa kuvugwa bitewe n’udushya dutandukanye agira, kuri ubu yamaze gutangaza umukunzi we.
Hashize igihe kitari kinini tubagejejeho inkuru ivuga ku itandukana ry’uyu mukinnyi wa Filime n’umugabo we, ndetse nyuma yaho hakomeje no gukemangwa inkundo n’abantu batandukanye ariko kuri ubu yamaze kwerekana ku mugaragaro umukunzi we mushya akaba yitwa Ndoli Egide.
Aganira na Inyarwanda.com Fabiola yagize ati,” Ndi mu gikorwa cyo kwizihiza umunsi mukuru wa  Eid El Fitr ndetse akaba ari n’igikorwa cyo kwishimana n’inshuti zanjye, no kwereka abavandimwe n’inshuti umukunzi wanjye. Benshi bagiye bavuga ko ndi mu rukundo n’abandi ndetse nkabahakanira ko nta rukundo ndimo ariko aka kanya mboneyeho kubwira abakunzi banjye inshuti zanjye ko akenshi ibyo bumva bamvugaho, ibyo batekereza n’uburyo bamfataga ntabwo ariko ndi, ahubwo muri aka kanya nibwo nafashe umwanzuro wo kuba nabwira abakunzi banjye ko ibyo bantekerezagaho mbere atariko biri noneho mbihereye ukuri nyako.”

Abajijwe ku nkuru yigeze gutangaza ko yatandukanye n’umugabo we burundu yagize ati,”Nkuko nabivuze ntabwo twongeye gusubirana ni nayo mpamvu nanjye nafashe umwanzuro wo kuba najya mu rukundo ndetse nerekana n’umukunzi wanjye mu muryango kandi nabyishimiye cyane kuko bigaragara ko benshi bagiye bamuca intege dukurikije n’ibyo yagendaga yumva mu itangazamakuru, ariko icyo namushimiye n’uko yemeye kwakira umuryango wanjye avuga ko kuba ndi umubyeyi bidaca inka amabere ahubwo ari iby’ icyubahiro.”
Abajijwe ijambo yifuza kubwira umukunzi we yagize ati,”Icya mbere ni ukumushimira ikindi cya kabiri ni ukumusabira Imana ngo imworohereze mubyo akora ndetse n’ibyo yifuza kuko yantunguye cyane ibyo benshi batatekereza gukora cyangwa se bakabikora bigoranye  we yabishoboye arabikora, yanyeretse koko ko andi hafi k’uburyo bushoboka.”
Ibi byatumye Inyarwanda.com twegera Ndoli Egide uri mu rukundo na Fabiola nawe abishimangira muri aya magambo ati,” Maranye na Fabiola igihe kitari kinini ariko igihe gito tumaranye twumva gisa naho ari kinini, naho kuba ari umustari ntacyo bintwaye kuko ndabimenyereye, nanjye nakoze imwe mu mirimo ihurirwamo n’abantu benshi, ariko ubu nabaye nyiretse ndi mu bindi byunguka cyane ariko sinavuga ko nabyo nabyibagiwe kuko ari umwuga wanjye.”
Abajijwe ibanga ryatumye akunda Fabiola ati,”Huri ukuntu twabanje kwigana aranyiga nanjye ndamwiga ariko naje gusanga ari umukobwa witonze kandi w’umwana mwiza cyane.”
Fabiola
Fabiola n'abana be
Kuba Ndoli Egide akundanye na Fabiola ufite abana mu gihe we akiri umusore, tumubajije niba nta pfunwe bizamutera yagize ati,”Nta pfunwe bizantera kuko nanjye nkunda abana. Naho ijambo namubwira ubu n’uko mukunda.”
Previous
Next Post »