Andi mafoto y’ubukwe bwa Jimmy Mulisa


Loading...
Umutoza wungirije mu ikipe y’igihugu, Amavubi, Jimmy Mulisa yakoze ubukwe bw’akataraboneka na Umutoni Alice kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 2 Nyakanga 2016.
Ubu bukwe bwitabiriwe n’abantu batandukanye barimo abayobozi bakuru b’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, abatoza ndetse n’abakinnyi benshi biganjemo abo bakinanye mu ikipe y’igihugu Amavubi yitabiriye imikino nyafurika muri 2004.
Umuhango wabereye mu Busitani bwa King’s Garden ku Kicukiro mu masaha ya nimugoroba waranzwe n’amarira azenga mu maso y’abageni kubera ibyishimo, indirimbo zihimbaza Imana ziherekejwe n’imbyino gakondo zo mu Rwanda ndetse n’izo muri Uganda.
Hari nyuma y’umuhango wo gusezerana imbere y’Imana wabereye muri Cathédrale ya Ste Etienne Biryogo mu itorero ry’Abangilikani.
Abakinnyi bakanyujijeho mu ikipe y’igihugu barangajwe imbere n’umutoza wa AS Kigali, Eric Nshimiyimana, Ndikumana Hamadi Katauti na Karekezi Olivier bahaye Jimmy Mulisa impano y’umupira wo kwambara w’Amavubi ndetse n’umupira mushya wo gukina.
Jimmy Mulisa n'umugore we, Umutoni Alice, Karekezi yari yambariye inshuti ye
Jimmy Mulisa na Umutoni Alice ubwo bageraga mu Busitani bwa King's Garden
Jimmy Mulisa n'Umutoni Alice batambutse mu mbyino iboneye ijisho berekeza mu byicaro byabo
Batambukaga babyina indirimbo y'Imana
Mashami Vincent(uwa kabiri uturutse ibumoso) yari mu bambariye Jimmy Mulisa
Jimmy na Umutoni bategura umutsima wa kizungu(gateau)
Jimmy Mulisa yakoze ubukwe bwa Kinyarwanda bwiganjemo imbyino gakondo
Jimmy Mulisa na Umutoni Alice bakimara kugera mu byicaro by'icyubahiro bari bateguriwe
Itorero 'Inkeshagitaramo' ryataramiye karahava mu mbyino gakondo
Umutoza wungirije mu ikipe y'Amavubi U20, Mashami Vincent mu bambariye Jimmy Mulisa
Moudi(hagati) umuhuzabikorwa mu bukwe bwa Jimmy Mulisa
Jimmy Mulisa na Umutoni Alice bagendaga intambwe imwe ku yindi, agatoki ku kandi
Jimmy Mulisa n'umufasha we bakira impano y'umuryango
Barumuna ba Umutoni Alice bafashe ijambo bashimira mukuru wabo
Ijambo rya murumuna wa Alice, ryatumye afatwa n'ikiniga ararira
Umuryango wa Jimmy Mulisa wamushimiye ubunyangamugayo yagaragaje mu busore bwe
Amagambo ya nyirakuru yatumye Jimmy Mulisa aturika ararira
Karekezi Olivier yagerageje guhanagura Jimmy Mulisa amarira
Uhereye ibumoso- Karekezi Olivier, Katauti, Jimmy Mulisa na Umutoni Alice n'umutoza Eric Nshimiyimana
Byari ibyishimo bidasanzwe kuri Jimmy Mulisa n'umugore we Alice Umutoni
Katauti na Eric Nshimiyimana bambika Jimmy Mulisa umupira w'Amavubi
Umutoni Alice yatumbiriye umugabo we ari kwambara umwambaro w'ikipe y'igihugu
Eric Nshimiyimana wavuze mu izina ry'abakiniye Amavubi yashimiye Jimmy Mulisa ubutwari n'ubwitonze bwe. Karekezi Olivier( uwa kabiri iburyo) na Katauti(ufite agakapu mu ntoki)
Umuyobozi wa FERWAFA , Nzamwita Vincent De Gaulle nawe yatashye ubu bukwe
Jimmy Mulisa na Umutoni Alice bishimiye impano bahawe n'abahoze bakinira Amavubi mu myaka yo hambere
http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/andi-mafoto-y-ubukwe-bwa-jimmy-mulisa
Previous
Next Post »

1 comments:

Click here for comments
Anonymous
admin
March 30, 2022 at 3:00 AM ×

~ Heza >>>>> Download Now

>>>>> Download Full

~ Heza >>>>> Download LINK

>>>>> Download Now

~ Heza >>>>> Download Full

>>>>> Download LINK

Congrats bro Anonymous you got PERTAMAX...! hehehehe...
Reply
avatar