Uburaya bw’abatinganyi buteye inkeke muri Rusizi, abarenga 70 barabyiyemerera
Wenceslas Habarugira, ushinzwe ubuzima mu Karere ka Rusizi avuga ko abo batinganyi bagizwe cyane cyane n’urubyiruko, aho ngo abazwi bakorana n’imishinga ibafasha barenga 70.
Yagize ati “Twe tubara abantu 70 babyemera ariko bashobora kuba barenga. Abenshi bose ni urubyiruko. Abantu dufite b’abatinganyi ni abasore ku basore. Mu nama twakoranye habonetse abatinganyi b’abagabo nta bagore babonetse.”
Uwamahoro Christine umukozi wa Koperative y’abagore bo mu Murenge wa Mururu ifite mu nshingano gukora ubukangurambaga mu kurwanya virusi itera SIDA avuga ko ikibazo cy’abatinganyi giteye inkeke muri aka karere, aho ngo muri zone koperative yabo ikoreramo habarirwa abatinganyi 40.
Yagize ati “Abo nkubwiye ni abo muri zone ya Kamembe gusa, igizwe n’imirenge ya Kamembe, Gihundwe, Nkanka na Mururu. Abandi bo mu Bugarama imibare yabo ntayo nakubwira kuko sinayimenya kuko atari ho nkorera.”
Uwamahoro bakorana n’ibigo nderabuzima n’abandi bafatanyabikorwa bakabaha ubukingirizo ndetse n’amavuta abatinganyi bifashisha mu mibonano bagirana n’abakiriya babo. Ati “Nta bindi bintu tubafasha uretse ubukangurambaga HIV, kwipimishja ku bushake, kubaha ubukingirizo, amavuta (lubrifiants), cyane cyane ko ari amatsinda abikora yihishe na cyane ko n’umuco nyarwanda utabyemera.”
Kugira ngo abatinganyi babyiyemerere, Uwamahoro avuga ko byabagoye cyane. Yagize ati “Ntabwo byatworoheye kandi na n’ubu ntabwo biroroha, kuko simpamya ko ari n’uwo mubare wonyine uhari, ariko hari ababaye imbarutso yo kutugeza ku bandi, ntabwo ari twe tujya kubashaka, bo barigaragaza ubwabo kuko twebwe ntitwapfa kubamenya.”
Yunzemo ati “Ikindi ibintu bakora babikora rwihishwa, ntabwo ari ibintu ushobora guhita uvumbura ko babikora, kubera ko umuryango nyarwanda utabyakira neza.Iyo ugiye muri serivisi z’ubuzima ugasanga n’ubundi ni ikibazo gikomeye dufite. Niba umugabo afite umugore afite n’abana akajya gukorana n’umutinganyi, igihe uwo mutinganyi yaba yaranduye ako kanya uwo mugabo najya mu rugo rwe azanduza umugore we.”
Kuri we abifata nk’uburaya bundi bwose, aho yemeza ko ababikora babonamo amafaranga menshi.
Yagize ati “Ubundi gukora uburaya ni ugucuruza umubiri wawe bakaguha amafaranga, na bo rero ntabwo babikorera ku buntu kuko ari na bo bakorera amafaranga menshi kurusha indaya z’abakobwa zisanzwe.
Bafite abakiriya benshi batandukanye, harimo abagabo bubatse ingo bafite abagore n’abana, kandi nkabo ntibashobora kwigaragaza. Baba bafite n’abakiriya b’abanyamahanga baturuka mu bihugu bya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo, Kenya, Uganda na Tanzaniya abantu bakunda gutwara amakamyo.”
Uwamahoro avuga ko umutinganyi umwe aca umukiriya mu buryo butandukanye aho ngo hari abaca ibihumbi 25, 30 ndetse na 50 kuzamura cyane cyane ko abatanga amafaranga ari abanyamahanga baba banayafite bazi n’ibyo baba bakora ngo keretse iyo ari bo ubwabo babyikoranira ni ho babikora ku buntu cyangwa ku mafaranga ibihumbi 10.
Wenceslas Habarugira, ushinzwe ubuzima mu Karere ka Rusizi avuga ko umuntu ukora ubutinganyi uko agenda abutindamo agomba kugenda yambaye pampers (kwibinda) nk’umwana ngo kubera ko aho bakorera imibonano haba atari cyo cyahagenewe, ubwo ngo harapanuka, ubwo ntajye abasha gukontorora kujya ku musarani, bigasaba ko azajya agenda yambaye pampers.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Rusizi, Nsigaye Emmanuel avuga ko gahunda bafitiye abatinganyi harimo ubukangurambaga , gukomeza kubakurikirana, gutanga ubujyanama butandukanye binyuze biganiro bitandukanye hirindwa ko urubyiruko rwakomeza kubyishoramo kuko ari ingeso mbi kandi ngo ishobora kugira ingaruka ku mibereho y’abantu y’ababikora ndetse n’abandi muri rusange.http://izubarirashe.rw/2016/07/uburaya-bwabatinganyi-buteye-inkeke-muri-rusizi-abarenga-70-barabyiyemerera/
ConversionConversion EmoticonEmoticon