Kizito Mihigo agiye gusubira mu rukiko


Kizito Mihigo amaze umwaka n’amezi atanu akatiwe n’Urukiko rukuru igihano cyo gufungwa imyaka 10 nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, ategerejwe mu rw’Ikirenga humvwa ubujurire bwe.
Kuva yatabwa muri yombi muri Mata 2014 kugeza akatiwe n’inkiko, Kizito yireguraga yemera ibyaha ndetse anasaba imbabazi. Ibi byatumye asa n’utavuga rumwe n’abamwunganira mu mategeko kugeza ubwo abanze akiyemeza kwiburanira.
Nyuma yo gukatirwa yagannye inkiko ajuririra igihano yahawe, gusa ntibyigeze bimenyekana mu itangazamakuru. Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda butangaza ko bwamenyeshejwe ubu bujurire bwe na bagenzi be butegereje itariki y’iburanisha.
Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Nkusi Faustin yabwiye IGIHE ati “ Nibyo yarajuriye. Ntabwo turamenya amatariki y’iburanisha, urukiko nirwo ruzayatubwira.”
Nkusi kandi yakomeje atangaza ko atari Kizito wenyine wajuriye kuko n’abo baregwaga hamwe bakaza guhamwa n’ibyaha nabo bitabaje urukiko rw’Ikirenga. Abo ni Ntamuhanga Cassien na Jean Paul Dukuzumuremyi.
Kizito Mihigo yahamijwe icyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, icyaha cy’ubugambanyi bwo kugiririra nabi ubutegetsi buriho ndetse n’icyaha cy’ubwoshye bwo kugiririra nabi Perezida wa Repubulika, icyaha cyo gukora umugambi w’icyaha cy’ubwicanyi gusa ahanagurwaho icyaha cyo gucura umugambi w’icyaha cy’iterabwoba.
Kizito Mihigo yakatiwe gufungwa imyaka 10
Yari yasabiwe n’ubushinjacyaha igihano cyo gufungwa burundu no kwamburwa uburenganzira bwose mu gihugu. Gusa kwiregura yemera icyaha ndetse agasaba n’imbabazi aho yavugaga ko aramutse azihawe waba ari umwanya mwiza wo kwisubiraho nibyo urukiko rwashingiyeho rumuhanisha igifungo cy’imyaka 10.
Kizito yaregwaga hamwe n’Umunyamakuru Cassien Ntamuhanga wakatiwe gufungwa imyaka 25 na Dukuzumuremyi Jean Paul wakatiwe igifungo cy’imyaka 30; bombi bajuriye mu gihe Niyibizi Agnes we yagizwe umwere.
Kizito Mihigo yaje kwanga abunganizi be atangira kwiburanira
Uhereye ibumoso: Jean Paul Dukuzumuremyi, Agnes Niyibizi na Ntamuhanga Cassien baregwaga hamwe na Kizitohttp://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kizito-mihigo-agiye-gusubira-mu-rukiko
Previous
Next Post »