Isheja Sandrine yasezeranye imbere y’amategeko (Amafoto)


Umunyamakuru Isheja Sandrine yasezeranye n’umukunzi we Kagame Peter mu muhango wabereye ku biro by’Umurenge wa Remera mu Karere ka Gasabo.
Isheja Sandrine ukorera Radio Kiss FM, yasezeranye imbere y’amategeko kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Nyakanga 2016 mu muhango wayobowe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera, Kalisa Jean Sauveur
.
Nyuma yo gusezerana mu murenge hagiye gukurikiraho umuhango wo gusaba no gukwa mu biroro bibera iwabo wa Isheja Sandrine. Kuri uyu wa 16 Nyakanga 2016, aba bombi bazambikana impeta imbere y’Imana.
Isheja yarahiriye imbere y'amategeko ko azakundwakaza umugabo we
Kagame Peter yambitse Isheja Sandrine impeta y’urukundo kuwa 5 Nzeri 2015 mu birori by’isabukuru y’uyu mukobwa. Ni umunsi w’amateka kuri Isheja Sandrine kuko ari nabwo yemereye inshuti ko bazabana akaramata.
Sandrine Isheja, yakoreye amaradiyo atandukanye harimo Radio Salus, Isango Star na KFM mu biganiro by’ubumenyi n’imyidagaduro kuri ubu akaba ari gukorera Kiss Fm.
Akanyamuneza ni kose kuri Isheja n'umugabo we
Kagame Peter yemeye imbere y'amategeko ko azabana na Isheja kugeza gupfa
Bamaze gusezerana babisinyiye
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge abashimira
Bitegerezaga certificate ihamya isezerano ryabo
Iyi mpeta ayimaranye igihe kigera ku mwaka
Ni umunsi w'ibyishimo kuri bombi
Ifoto y'urwibutso n'inshuti ze
Inshuti n'abavandimwe ba Isheja na Kagame bari baje kubashyigikira
Isheja na marraine we
Avuye gusezerana mu Murenge....Harakurikiraho imihango yo gusaba
Kagame Peter agiye guhita ajya gusaba umugeni
 
Previous
Next Post »