Team Rwanda izitabira isiganwa ririmo Chris Froome watwaye Tour de France
Iri siganwa ni kimwe mu bice bigize ibirori bya Prudential RideLondon 2016 bibera mu mujyi wa London biba byiganjemo amasiganwa y’amagare ku babigize umwuga, abo mu misozi, abishimisha n’imyiyerekano ku igare.
Urubuga prudentialridelondon.co.uk rwatangaje ko amakipe 24 ariyo azasiganwa nk’ababigize umwuga arimo amakipe abiri y’ibihugu, u Bwongereza n’u Rwanda ruzaba ruhagarariwe na Nsengimana Jean Bosco watwaye Tour du Rwanda 2015, Uwizeye Jean Claude, Areruya Joseph na Mugisha Samuel.
RideLondon Classic ni isiganwa ryo ku rwego rw’Isi rikinwa umunsi umwe (1.HC) bazasiganwa ku ntera ya Km 202.3.
Hashize ukwezi aba bakinnyi bane bari mu Bwongereza aho bitabiriye amasiganwa atandukanye ari nabyo byatumye Mick Bennett uri gutegura RideLondon Classic yemera ko Team Rwanda itumirwa.
Ku rubuga rw’ikipe y’igihugu, teamafricarising.org, bavuga ko Bennett yahaye amahirwe aba basore ngo bakinane n’amazina akomeye ku Isi mu kongera ubunararibonye no kwigaragaza.
Yagize ati “ Twumvise ko ikipe y’u Rwanda yitabiriye amasiganwa hano, twarabatumiye ngo bagerageze amahirwe yabo bakinane n’abakinnyi bakomeye bareberaho no kugira ngo amakipe yabigize umwuga ababone.”
Aba basore bazaba bakina isiganwa rikomeye ku rwego rw’Isi bazaba bahanganye n’amakipe avuye muri Tour de France nka Team Sky ya Chris Froome waryegukanye azaba aherekejwe kandi naThomas Geraint na Ian Stannard.
RideLondon Classic irimo kandi BMC yabaye ikipe ya gatatu muri Tour de France, Etixx – Quick Step, Lotto Soudal iyobowe na André Greipel wegukanye umunsi wa 21, Cannondale-Drapac Pro Cycling Team, ORICA-BikeExchange irimo Michael Matthews watwaye igihembo cy’umunsi wa 10 na Dimension Data ya Stephen Cummings.
ConversionConversion EmoticonEmoticon