Amafoto y’Abakuru b’ibihugu bamaze kugera i Kigali kwitabira inama ya AU
Ku mugoroba wo kuwa Kane tariki 14 Nyakanga 2016 nibwo umukambwe Robert Gabriel Mugabe uyobora Zimbabwe yabimburiye abandi bakuru b’ibihugu gusesekara ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe.
Perezida Mugabe yakiriwe n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), Francis Gatare nyuma abonana muri Kigali Convention Centre na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Nyakanga nibwo Perezida wa Liberia, Ellen Johnson Sirleaf na we yasesekaye ku kibuga cy’indege i Kanombe aho yakiriwe na Minisitiri ushinzwe imirimo y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Rugwabiza Valentine.
Abakuru b’Ibihugu bazagirana inama kuwa Gatandatu tariki 16 Nyakanga muri Kigali Convention Centre, aho Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo aherutse gutangaza ko abagera kuri 35 bemeye kuzayitabira naho abandi bakazahagararirwa.
Perezida Mugabe yabonanye na Min. Mushikiwabo muri Kigali Convention Centre (Ifoto/GovRw)
Benjamin Mkapa wahoze ayobora Tanzania akaba ari we wagizwe umuhuza mu bibazo by’u Burundi na we yageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, aho yakiriwe na Minisitiri w’Umutekano, Sheikh Mussa Fadhil Harelimana.
Undi wageze i Kigali ahagana saa munani z’amanywa ni Visi Perezida wa Botswana, Mokgweetsi Eric Keabetswe Masisi.
ConversionConversion EmoticonEmoticon