P Square igiye kuza i Kigali


Abaririmbyi Paul Okoye na Peter Okoye bagize itsinda rya P Square bategerejwe i Kigali aho bazava berekeza mu Mujyi wa Goma kuhakorera igitaramo gikomeye.
Peter na Paul Okoye bazagera mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Nyakanga 2016 ndetse ni abashyitsi bakuru mu kabyiniro kitwa People Club gaherereye ku Kacyiru aho biteganyijwe ko bazaririmba igihe gito bakanasuhuzanya n’abafana.
Aba bahanzi bazava i Kigali berekeza mu Mujyi wa Goma aho bazakorera igitaramo batumiwemo na sosiyete y’itumanaho ya Airtel kuwa 9 Nyakanga 2016.
P Square yaherukaga mu Mujyi wa Kigali mu Kuboza 2012 aho bitabiriye ibirori bikomeye byari byateguwe n’Umuryango FPR Inkotanyi wizihiza imyaka 25 wari umaze ushinzwe.
Peter na Paul Okoye batangiranye ibibazo uyu mwaka, muri Werurwe 2016 byatangajwe ko basenyutse gusa nyuma baje kwiyunga bongera gukora nk’itsinda. Ibibazo by’isenyuka ryabo byakurikiwe n’uko muri Gashyantare 2016 barukanye mukuru wabo Jude Okoye wari uhagarariye itsinda rishinzwe kureba ibijyanye n’inyungu mu muziki.
Aba bahanzi bashinze P-Square, ni impanga zivuka ku mubyeyi umwe. Iri tsinda rimaze imyaka 17 rikora umuziki kuko ryatangiye mu 1999, rifashwa na Konvict Muzik, Universal Music Group. Ryashinze imizi muri Afurika, ryegukanye ibihembo bitabarika.
Peter Okoye yaherukaga i Kigali mu Kuboza 2012
Paul Okoye wo muri P Square
Previous
Next Post »