U Rwanda rwababajwe n’umudepite wishwe
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo yagaragaje ko yatewe agahinda n’urupfu rw’uyu mudepite.
Abinyujije kuri twitter, Madame Mushikiwabo yagize ati “Ntewe akababaro kenshi n’urupfu rw’inshuti y’umurundikazi Hafsa Mossi, umaze kwicwa mu Burundi. Yari umugore mwiza, n’umunyapolitiki w’umunyamurava. Uruhukire mu mahoro muvandimwe!”
Uru rupfu rwa Hafsa Mossi kandi rwanakoze ku mutima Dr Sezibera Richard, Umunyarwanda wayoboye imyaka itanu Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), wavuze ko EAC ihombye umuntu wayibereye ingirakamaro.
Abinyujije kuri twitter, Dr Sezibera yagize ati “Mbabajwe n’urupfu rw’inshuti yanjye twakoranye, Hon. Hafsa Mossi. Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ubuze uwabaye umuvugizi wayo atarambirwa.. Ruhukira mu mahoro muvandimwe!”
Amakuru aturuka i Burundi avuga ko Hafsa Mossi yiciwe muri Komine Gihosha, yicwa n’abantu babiri bataramenyekana.
ConversionConversion EmoticonEmoticon