Anne Kansiime ategerejwe i Kigali mu gitaramo cyo gusetsa
Muyoboke Alex umuyobozi wa “Decent Entertainment” isosiyete iri gutegura iki gitaramo cy’aba banyarwenya yabwiye izubarirashe.rw ko Anne Kansiime azagera mu Mujyi wa Kigali ku itariki ya 22 Nyakanga 2016.
Abahanzi bazaririmba muri iki gitaramo ni itsinda rya Charly na Nina, Dj Pius ndetse na Uncle Austin.
Abanyarwenya Alex Muhangi (Uganda) na Babu (Rwanda) ni bo bazaba ari abashyushyarugamba muri iki gitaramo cya “Kansiime and Arthur live”.
Ni muri urwo rwego Muyoboke avuga ko kwinjira muri iki gitaramo ari ibihumbi 10 by’amafaranga y’u Rwanda ku muntu umwe ndetse n’ibihumbi 200 ku bantu 6 bazaba bishyize hamwe.http://izubarirashe.rw/2016/06/anne-kansiime-ategerejwe-kigali-mu-gitaramo-cyo-gusetsa/
ConversionConversion EmoticonEmoticon