Abagize P Square bavanyeho inzigo basubukura imikoranire


2016, P Square yavuzweho inkuru zitabarika mu bibazo n’umwiryane byatutumbye hagati ya Paul Okoye, Peter Okoye na mukuru wabo Jude Okoye wari umujyanama wihariye.
Ibibazo bijya gutangira, Peter Okoye yavuganye uburakari mu itangazamakuru ko mukuru wabo Jude Okoye [wari manager akanabatunganyiriza indirimbo] ari we uzana umwuka mubi mu itsinda.
Muri Gashyantare 2016, Peter Okoye yirukanye Jude Okoye muri P Square, kuva ubwo itsinda ryacitsemo ibice ndetse buri wese atangira gukora umuziki ku giti cye n’ibitaramo batumirwagamo uwagiraga ubwira ni we wajyagayo.
Peter Okoye ufatwa nk’umuyobozi w’itsinda mu gufata imyanzuro, yanditse kuri Instagram avuga ko P Square yongeye kunga ubumwe ndetse ko ‘bagiye gubukura akazi nk’abavandimwe bonse rimwe bakanafatanya urugendo rw’ubuzima’.
Yagize ati “Nshuti bafana, P Square iragarutse. Urugendo rwacu rwatangiriye mu nda ya mama. Rwari urugendo rwatangiriye mu ishuri ribanza rukomereza kuri St. Murumba College, ubwo twari muri kaminuza i Abuja.”
“Rwari urugendo twasangiriyemo urwibutso rw’ubuto bwacu n’inzozi twakuranye. Ubu turagarutse kuko abavandimwe ntabwo barekana ngo buri wese yijyane mu mwijima. Turagarutse kuko buri wese yagerageje kugenda urugendo rwe dusanga bitandukanye.”
Yiseguye ku bafana ku bw’imidurumbano n’ibibazo byaranze iri tsinda. Ati “…mu by’ukuri twiseguye ku bafana bacu. Tubagomba byinshi ku bwo kuba mwarakomeje kudushyigikira muri ibi byose twanyuzemo. Ubu dutangiye urugendo rushya n’itsinda rishya ridufasha (Jude Okoye), umuziki mushya n’ibitekerezo bishya.”
Yari intambara itoroshye…
Muri Gashyantare 2016, Peter Okoye yandagaje Jude Okoye, yavuze ko intege nke, ibibazo n’umwiryane hagati ye na Paul Okoye bimuturukaho. Yavugaga ko atagishaka guhurira na we mu kazi ndetse icyo gihe ‘yamwise umuvandimwe gito, wahoraga ashoje intambara mu itsinda’.
Bidatinze Peter Okoye yanditse kuri Instagram avuga ko yashatse itsinda rimufasha mu muziki nk’umuhanzi wigenga ndetse atanga umwirondoro bamuboneraho utandukanye n’uwa P-Square.
Ati «…Mwarakoze ku rukundo, ubufasha no kungaragariza ko munyitayeho, Imana ikomeze ibahe umugisha. Icyo mwankeneraho, mwabaza abandeberera inyungu bashya kuri 08037531340 [email] bookmrp2@gmail.com ||oyesng@yahoo.com #MrP»
Peter yanatangaje ko yirukanye izuba riva mukuru we Jude Okoye anatangiza urugamba rwo kumwamagana mu bashoboraga guha akazi P Square bamunyuzeho nk’uko yari asanzwe akora akazi ko kureberera inyungu z’itsinda.
Paul Okoye yatangiye guhanyanyaza akora umuziki ku giti cye, icyo gihe yasohoye indirimbo yise «Call Heaven », yanatangiye gukorera muri studio ye bwite yise Rudeboy Records.
Ibibazo bya P Sqaure i Kigali
Kuwa 6 Nyakanga 2016, IGIHE yahawe amakuru ko P Square yagombaga gukorera igitaramo i Kigali. Mu buryo bwatunguye benshi Paul Okoye yageze mu Rwanda ari wenyine kandi haratumiwe itsinda ryose.
Paul Okoye yavuze ko yaje wenyine kuko impanga ye yabuze indege. Abafana bari biteguye igitaramo ntibabonye P Square ahubwo bucyeye bwabo Kane tariki ya 7 Nyakanga 2016 Paul yerekeje i Goma anaririmba mu kigwi cya P Square ari wenyine.
I Goma, Paul Okoye nabwo yavuze ko umuvandimwe we yabuze indege bigatuma atitabira igitaramo ari nacyo cyeteye umujinya Peter Okoye yandika kuri Instagram avuga ko agiye kujyana mu nkiko umuntu wese wamamaje ibitaramo agashyiramo izina rye kandi nta masezerano yasinye.
Yagize ati “Ibi ndabibwira abafana banjye bose muri Congo by’umwihariko n’abo ku Isi muri rusange. Natunguwe no kubona ibitaramo byamamajwe cyane, icyo ku itariki ya 8 Nyakanga 2016 n’ikindi kigomba kuba kuwa 9 Nyakanga 2016 i Goma ndetse n’ikindi kigomba kuzabera i Kinshasa kuwa 17 Kanama 2016.”
Yongeyeho ati “Izina P Square ryakoreshejwe nabi, hatumiwe abafana batabarika, impanga yanjye Paul [Rudeboy] na we wo muri P Square yaririmbye wenyine. Ntabwo nishyuwe, izina ryanjye ryakoreshejwe ntishyuwe, mu masezerano nagombaga kugirana n’abateguye igitaramo harimo byinshi nanze bitari byiza kuri njyewe.”
“Nta gitaramo nzitabira mu byatumiwemo P Square binyuze mu masezerano na Jude wahoze akorana natwe, nitandukanyije n’ibindi bitaramo byose byamamajwe muri ubwo buryo. Izina ryanjye ryakoreshejwe nabi, amafoto yanjye yakoreshejwe mu kwamamaza nta burenganzira natanze.”
Icyo gihe Peter yari yakamejeje avuga ko agiye kujyana mu nkiko umuntu wese haba ab’i Kigali no muri RDC bakoresheje amazina ye bamamaza ibitaramo bya P Square. Ibyumweru bigera kuri bitatu byari bishize benshi bategereje kumva amaherezo y’uru rubanza Peter yari agiye gutangiza gusa birangiye habaye ubwiyunge busesuye.
Peter na Paul Okoye bashinze P-Square, ni impanga zivuka ku mubyeyi umwe. Iri tsinda rimaze imyaka 17 rikora umuziki kuko ryatangiye mu 1999, rifashwa na Konvict Muzik, Universal Music Group. Ryashinze imizi muri Afurika, ryegukanye ibihembo bitabarika.
Paul Okoye, Jude na Peter Okoye bongeye kunga ubumwe
Previous
Next Post »