Nubwo ubwitabire bwari bucye, Kidumu yakoreye igitaramo cyiza i Kigali cyaranzwe n’udushya- Amafoto
Umuhanzi w’umurundi Kidumu Kibido Kibuganizo
nkuko nawe akunze kubyiyita yaraye akoreye igitaramo i Kigali kuri uyu
wa gatanu tariki 1 Nyakanga 2016 i Gikondo kuri Expo Ground. Nubwo
ubwitabire bwari iyanga, we na Charly na Nina ndetse n’umunyarwenya
Arthur Nkusi bakoreye igitaramo cyiza mu mujyi wa Kigali.
Mu ma saa mbiri n'igice i Gikondo muri Expo Ground ahabereye iki
gitaramo hari harimo abafana batarenze mirongo itanu gusa uko amasaha
yicumaga niko abafana bitabiraga kuburyo byageze mu ma saa tanu z’ijoro
abantu bamaze kuboneka nubwo nabwo bari bake bashoboka. Ibi bikaba
byaratewe ahanini no kutamamaza iki gitaramo nkuko bikwiye dore ko
benshi mu bari aho bahamyaga ko igitaramo kitigeze cyamamazwa.
Umushyushyarugamba Nkusi Arthur niwe wayoboye ibi birori
![undefined Kidumu](https://lh3.googleusercontent.com/blogger_img_proxy/AEn0k_sgaPBa_294qoXba4K5o3plgiL0kFeZric7qPinPtMzzjr2vmwApn7fis7l4ZX_708_9HKFNy95Z8AbOqBKhFYFsx7Wu6-VEUSW2snzkIzh8O-srwRNbxMnfJc1KU7bVSaRN7zhjgs=s0-d)
Nkusi Arthur yashimishije abari aho
Saa tatu na mirongo ine nitanu (21:45) nibwo urebye igitaramo cyatangiye bahamagara Charly na Nina k’urubyiniro abakobwa bahise bazamukana indirimbo zagiye zikundwa hano mu Rwanda cyane izo hambere, arinako bavangamo izabo hagati. Ibintu byanyuze abakunzi b’umuziki bari aho benshi bahamya ko aba bakobwa bazi umuziki ukurikije ukuntu baririmbaga Live kandi bakabyitwaramo neza.
Byatangiye abafana wababarisha intoki
Nyuma yaba bakobwa Charly na Nina hahise hakurikiraho Kidumu nawe utagiye kure y’umuziki wa Live. Uyu muhanzi umaze kwamamara mu karere yaririmbye igihe cy’isaha wenyine k’urubyiniro umuziki mwiza kandi washimishije abari aho ari nako anyuzamo agasetsa abantu yaba mu bikorwa ndetse no mu biganiro yaganirizaga abari aho.
Band y'i Burundi ikorera mu mujyi wa Kigali ikomeje kwerekana ubuhanga bwayo
Kidumu yaje guhamagara umusore wumva ko yakoze imyitozo ngororamubiri ngo bahiganwe hazamuka umunyarwenya Arthur Nkusi wari n’umushyushyarugamba kuri uwo munsi. Aba bombi bakoreye siporo k’urubyiniro, abafana barishima cyane ibintu byafashwe nk’isomo ku bahanzi ba hano mu Rwanda bagomba kumenya ko kuririmba atari ukujya k’urubyiniro ngo uririmbe gusa ahubwo ugomba kunyuzamo ukaganiriza abafana ndetse ukabigarurira, waba ukoresheje amagambo cyangwa ibikorwa.
Igitaramo uyu muhanzi yakoreye i Gikondo muri Expo Ground cyari icya mbere dore ko agomba gukora ibitaramo bibiri mu Rwanda kimwe muri ibi bitaramo kikaba ari iki yaraye akoze, ikindi akaba ari bugikore kuri uyu wa gatandatu tariki ya 2 Nyakanga 2016 muri Rosty i Kimironko nabwo akaba ari buze kuba aherekejwe na Charly na Nina.
Reba andi mafoto:
![undefined Kidumu](https://lh3.googleusercontent.com/blogger_img_proxy/AEn0k_vfQHh7114B6X15MiqauOumJR2uIEYksv_rImFNX_i4VMYH1JtyR5KVz1jrKTiMB2Q32QX2zOWfe_F_hMrGbhPNo5vijTtsFUpf_Va-t3jIxCWxbQZeakPLJgD8XTDE48UHB997OmQ=s0-d)
![undefined charly](https://lh3.googleusercontent.com/blogger_img_proxy/AEn0k_uFiFd_KnTDgweEo3tA-b9EHWZQp8HbwhJT08DV7k2eLduzdzNKKRp0xuDsk0n2z8woK1uJYLw3TwJgCHPsWxJjXexUllpBIV3iLufM69M_vTdlkIAdmS0Jg478uHFGcA4V5T3amWZz=s0-d)
Charly na Nina bashimishije abakunzi ba muzika bari aho kubw'ubuhanga berekanye
Kidumu akigera k'urubyiniro
![undefined Kidumu](https://lh3.googleusercontent.com/blogger_img_proxy/AEn0k_uT62biw4KdUwocvhG-alAUPtMlc7XirLkQOHpQE53rlF_CYXCMUAlWZurryrFdgREyf__XKwP44i30ODr8wKV4469XTYUjWDvsfBU1Xn6_TuA1p-JUDjB7htEmANYEA9G7GKZf3NSr=s0-d)
Kidumu ataramira abakunzi ba muzika
Umunyamakuru Davis Bayingana (mu mupira w'umweru) acinya akadiho mu ndirimbo za Kidumu
Umuhanzi Hope yatwawe yisanga ari gucinya akadiho
Sandrine Isheja yari yasohokanye n'umukunzi we benda no kurushinga ( Aha Nkusi Arthur yaganirizaga umukunzi wa Isheja)
Aline Gahongayire yarari muri iki gitaramo aha yarari kumwe na Pator P
Nubwo abafana bari bacye Kidumu yagerageje kubashimisha
![undefined Kidumu](https://lh3.googleusercontent.com/blogger_img_proxy/AEn0k_ulgOy8_hzZwlBhGpQPXu2iflv4FcKLcoK0R17rQXKmpZyWX5dfJWb6DQP5vy1-467tSMDeJOd3Q8PU1Rj8jEUlPWi7V5VTmXThWi3z--zVDIk91I17uxNOsSO4DRgrZfab4qz8-iY=s0-d)
Abafana bishimiye Kidumu kuburyo bugaragara
![undefined Kidumu](https://lh3.googleusercontent.com/blogger_img_proxy/AEn0k_tlbEV5aM5kR5nwTg8NEdyIVz0-KmhNa9hUwfcV6rWoP6mw17RiRSKjjdpXIqq3-MylUn-QdVWnGEWIgda6a9nrYSngvvkEV2mUmj-8VChKLOnazYtRXO93eAHSSd12p2mH9xz0dtSW=s0-d)
Kidumu yageze aho yurira urubyiniro
![undefined Kidumu](https://lh3.googleusercontent.com/blogger_img_proxy/AEn0k_tPyRII1ntuPQitdp0EChmsi-eRPh6YGm5dSxUgPHYgPjzC9b5gQEYX8F02YkL0k3x9-CONfxI9dljC0enDwXHpbbiLfxmHWtQ-44PxMkBvjNhsHaEty1WXN-GQx3-YBkRb_iPXbqsT=s0-d)
![undefined Kidumu](https://lh3.googleusercontent.com/blogger_img_proxy/AEn0k_sx5ntNTAFXKlLMVlyeSv60z_eqM6hrb1PQxHciTJRR-tVpHsRk_ky1oyNGEY4oNDemSWrwo00A7LocEF5tYZqHSMqyig1GBS_NAexw7RQYZ3o524984FGy5J-aZUjBsEjc178E-yY=s0-d)
![undefined Kidumu](https://lh3.googleusercontent.com/blogger_img_proxy/AEn0k_vOUUl3PgtguZ31AopeaOsYB1nqCVc3JYkqUQEF4UfwiW3yJgNhCUj_soV1KQfAFPguCrp8tIKJYil-M1mVdo5Zy8aTEu--1q2wzb9pgRz9PMjldfkaOcBCXfSkC9_bBMc_F2HWIW8k=s0-d)
![undefined Kidumu](https://lh3.googleusercontent.com/blogger_img_proxy/AEn0k_tyhKolDdA3bvzc1pG5SI1Gz4qMHv0rlKstAAgseH34E7CdAKLvWbFuqs4245fc3ybC3IrPGED9QEBkAjEu_5-LM1BD3dw94xoDXzetO3AIfyVRxWTPi4du_nVNSKYVCA5sbHICcbM=s0-d)
![undefined Kidumu](https://lh3.googleusercontent.com/blogger_img_proxy/AEn0k_swl5BrtjJf2kmNupK_6c_URqfuvDy3Y85Yaiw4M_VcQU1LutOQqZThptRmj1lPFhofNJ1ev-pubPT4rMSHkz6CK-C4r30fY83Z0YmDCuDIbvkJmpjoL4MHMONPkk7K3uW2328BKmSj=s0-d)
Kidumu na Nkusi Arthur bashimishije abantu mu myitozo ngororamubiri
Kidumu yatunguwe n'ibituza by'umusore w'ibigango
Kidumu n'umusore w'ibigango bafatanye amafoto
Muri iki gitaramo byari biteganyijwe ko Kidumu ari bube ari kumwe na Charly na Nina ndetse n'umuhanzi Big Fizzo utigeze ahaboneka. Igitaramo kiri bubere kuri Rosty Plus Pub mu ijoro ry'uyu wa gatandatu tariki 2 Nyakanga, kwinjira ni ibihumbi bitatu by’amanyarwanda (3.000Frw).
http://inyarwanda.com/articles/show/EntertainmentNews/nubwo-ubwitabire-bwari-buke-kidumu-yakoreye-igitaramo-cyiza-69834.html
Nkusi Arthur yashimishije abari aho
Saa tatu na mirongo ine nitanu (21:45) nibwo urebye igitaramo cyatangiye bahamagara Charly na Nina k’urubyiniro abakobwa bahise bazamukana indirimbo zagiye zikundwa hano mu Rwanda cyane izo hambere, arinako bavangamo izabo hagati. Ibintu byanyuze abakunzi b’umuziki bari aho benshi bahamya ko aba bakobwa bazi umuziki ukurikije ukuntu baririmbaga Live kandi bakabyitwaramo neza.
Nyuma yaba bakobwa Charly na Nina hahise hakurikiraho Kidumu nawe utagiye kure y’umuziki wa Live. Uyu muhanzi umaze kwamamara mu karere yaririmbye igihe cy’isaha wenyine k’urubyiniro umuziki mwiza kandi washimishije abari aho ari nako anyuzamo agasetsa abantu yaba mu bikorwa ndetse no mu biganiro yaganirizaga abari aho.
Kidumu yaje guhamagara umusore wumva ko yakoze imyitozo ngororamubiri ngo bahiganwe hazamuka umunyarwenya Arthur Nkusi wari n’umushyushyarugamba kuri uwo munsi. Aba bombi bakoreye siporo k’urubyiniro, abafana barishima cyane ibintu byafashwe nk’isomo ku bahanzi ba hano mu Rwanda bagomba kumenya ko kuririmba atari ukujya k’urubyiniro ngo uririmbe gusa ahubwo ugomba kunyuzamo ukaganiriza abafana ndetse ukabigarurira, waba ukoresheje amagambo cyangwa ibikorwa.
Igitaramo uyu muhanzi yakoreye i Gikondo muri Expo Ground cyari icya mbere dore ko agomba gukora ibitaramo bibiri mu Rwanda kimwe muri ibi bitaramo kikaba ari iki yaraye akoze, ikindi akaba ari bugikore kuri uyu wa gatandatu tariki ya 2 Nyakanga 2016 muri Rosty i Kimironko nabwo akaba ari buze kuba aherekejwe na Charly na Nina.
Reba andi mafoto:
Kidumu yageze aho yurira urubyiniro
Muri iki gitaramo byari biteganyijwe ko Kidumu ari bube ari kumwe na Charly na Nina ndetse n'umuhanzi Big Fizzo utigeze ahaboneka. Igitaramo kiri bubere kuri Rosty Plus Pub mu ijoro ry'uyu wa gatandatu tariki 2 Nyakanga, kwinjira ni ibihumbi bitatu by’amanyarwanda (3.000Frw).
http://inyarwanda.com/articles/show/EntertainmentNews/nubwo-ubwitabire-bwari-buke-kidumu-yakoreye-igitaramo-cyiza-69834.html
ConversionConversion EmoticonEmoticon