Umwe mu bagize itsinda rizwi mu ndirimbo ’Icyo Imana yifatanyirije’ yishwe n’impanuka
Itsinda ryitwa ’Peace And Love’ ryo mu gihugu cy’u Burundi, ryarakunzwe cyane mu myaka yashize bitewe ahanini n’indirimbo yabo yitwa ’Ubuzima’ ariko benshi bita ’Icyo Imana yifatanyirije’ yamamaye mu Rwanda no mu Burundi. Abagize iri tsinda, mu mezi ashize baje no mu Rwanda basubiranamo iyi ndirimbo na Danny Nanone.
Uyu ni umwe mu bari bagize itsinda Peace And Love wahitanywe n’impanuka
Gusa inkuru mbi ku bakunzi b’iri tsinda, ni uko umwe muri bo witwa Bosco Niganze benshi bakundaga kwita Bobo, yaguye mu mpanuka y’imodoka yaraye ibereye mu mujyi wa Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi.
Iri tsinda rya ’Peace And Love’, abarigize bombi bari abasore bafite ubumuga bwo kutabona, nyamara ubuhanga n’impano bagaragazaga byatumaga benshi babakunda bihambaye. Ryari rigizwe n’uyu Bosco Niganze na Vianney Nzigamasabo bombi b’imyaka 31 y’amavuko. Indirimbo yabo ’Ubuzima’ yasize umugani mu Rwanda no mu Burundi, aho usanga buri wese agira ati : "Icyo Imana yifatanyirije nta n’umwe ushobora kugitandukanya".
ConversionConversion EmoticonEmoticon