Selena Gomez, umukobwa ufite ifoto yakunzwe cyane mu mateka ya Instagram


Umuririmbyi Selena Gomez yakuye ku ntebe Justin Bieber, umusore bahoze bakundana wari ufite ifoto yakunzwe na benshi kuri Instagram, iy’uyu mukobwa yaje ku isonga kuva uru rubuga rwashingwa.
Muri Gicurasi 2016, Justin Bieber ni we wari uyoboye abakoresha Instagram bose mu kugira ifoto yakunzwe cyane kuva uru rubuga rwabaho. Icyo gihe yari yashyizeho ifoto ye na Selena Gomez basomana, mu kwezi kumwe gusa yakunzwe n’abantu basaga 3,600,000.
Icyo gihe Instagram yatangaje ko Justin Bieber ari we ufite agahigo, yahise asimbura Kendall Jenner wari ufite iyitwaga iya mbere yabonye Likes zigera kuri miliyoni eshatu n’igice mu gihe cy’umwaka wose.
Ifoto ya Selena Gomez afite icupa rya Coke yakunzwe [Likes] inshuro miliyoni enye mu byumweru bibiri bishize. Kuri iyi foto Gomez yanditseho avuga ko amagambo ari ku icupa ahuye neza na lyrics z’indirimbo ye "Me & The Rhythm".
Justin Bieber yari amaze igihe kigera ku mezi atatu afite agahigo ko kugira ifoto yakunzwe na miliyoni nyinshi z’abantu ku Isi. Urubuga rwatangaje ko ifoto y’uyu mukobwa ariyo iri imbere ndetse abayikunze [Likes] ni wo mubare munini ubayeho kuva uru rubuga rwabaho.
Ifoto yakunzwe na benshi mu mateka ya Instagram
Ifoto ya Justin Bieber asomana na Gomez, ubu imaze gukundwa inshuro 3,700,000 mu gihe cy’amezi atatu ashize ishyizwe kuri Instagram.
Mu mezi 45 ashize, Louis Tomlinson na Zayn Malik bo muri One Direction bashyize ifoto yabo kuri Instagram bibuka itsinda Kiss for Halloween, kugeza ubu yakunzwe inshuro miliyoni imwe.
Justin Bieber afite indi foto yakunzwe cyane, aho yifotoje ari kumwe na Will Smith. Iyi imaze gukundwa inshuro miliyoni imwe n’ibihumbi magana atanu mu mezi 35 ashize. Iyo Kim Kardashian yashyizeho yakoze ubukwe ubukwe na Kanye West kuwa 26 Mata 2014, ubu imaze kubona Likes miliyoni ebyiri n’igice.
Selena Gomez [umukunzi w’igihe kinini wa Justin Bieber] ni nawe uyoboye abakoresha Instagram mu kugira umubare munini w’abamukurikira [followers] aho afite miliyoni 89 n’ibihumbi magana ane.
Justin Bieber na Gomez basomana, niyo yari imaze amezi atatu iyoboye izakunzwe ku Isi
Ifoto ya Louis Tomlinson na Zayn Malik yakunzwe inshuro miliyoni imwe
Iya Justin Bieber na Smith yakunzwe inshuro 1,500,000
Iyi yakunzwe inshuro 2,500,000
Previous
Next Post »