Katauti yasobanuye umubano we na Oprah wavuzweho kujegajega


Ndikumana Hamad Katauti wakiniye ikipe y’igihugu Amavubi igihe kirekire, yeruye ko nta mwuka mubi wigeze uvuka hagati ye n’umugore we Irene Uwoya [Oprah] umaze igihe avugwaho gukururana n’abandi basore.
Irene Uwoya wamamaye muri sinema ya Tanzania amaze iminsi avugwa mu itangazamakuru ry’iki gihugu ko afitanye umubano wihariye n’umuririmbyi Charles Njagua Kanyi [Jaguar] ndetse byigeze gutangazwa ko biteguye kurushinga.
Katauti umaze igihe kinini mu Rwanda, yavuze ko inkuru zatangajwe ko Irene Uwoya agiye kurushinga bwa kabiri nta shingiro bifite. Aba bombi ngo bamenya iby’aya makuru iyo babisomye mu binyamakuru.
Yagize ati “Njyewe ntabwo nigeze ntandukana n’umugore wanjye. Ndibaza ko byavuzwe kenshi, banavuze ko hagiye kuba ubukwe ariko ndakeka ko hagiye gushira umwaka […] Amakuru ahari ni uko ntigeze ntandukana n’umugore wanjye. Nta kibazo dufitanye.”
Yasobanuye ko kuba atabana n’umugore we igihe kinini, ngo ni uko bombi bafite imirimo bakorera mu bihugu bibiri bityo ntibyorohe ko babana igihe cyose. Iyo yagiye muri Tanzania asura umuryango we gusa akavuga ko bitorohera Irene Uwoya kuza mu Rwanda kubera impamvu z’akazi.
Yagize ati “Igihe cyose iyo ndi muri Tanzania mba ndi kumwe n’umuryango wanjye, iyo ndi mu Rwanda ntabwo yaza kuhicare ngo areke akazi. Tubivuganaho kenshi, icyemezo cyose mfata tuba twabanje kwicara tukabyimvikanaho.”
Katauti yavuze ko umubano we na Oprah ari nta makemwa
Uwoya aherutse kubwira Bongo 5 ko muri iyi minsi ahugiye ku mushinga wa filime y’uruhererekane yitwa “Drama Queen” yifuza gushyira hanze. Yongeye ati “Nari ncecetse ntegura ikintu gishya, turashaka gushyira filime yacu ku rundi rwego, abafana banjye nababwira ngo banyitegure mu gihe gito bazongera bambone.”
Uwoya warushinganye na Ndikumana Katauti, ahamya ko bakiri kumwe ndetse ngo umwana wabo Krish ameze neza.
Irene Uwoya umugore wa Katauti
Previous
Next Post »