Ku myaka 12 gusa Ingabire Esther yabashije guhimba filime yamamaye mu Rwanda
Guhimba filime ni kimwe mu bintu bisaba
ubuhanga ndetse no gutekereza cyane ku buryo winjira mu buzima bwose
wifuza kuvugaho. Biratangaje rero kubona umwana w’imyaka 12 ahimba
filime igakorwa ndetse ikanakundwa.
Iyi filime n’ubwo bitapfa gukekwa na benshi ariko ni igitekerezo cyaturutse kandi gihimbwa n’umwana w’umukobwa w’imyaka 12 gusa.
Aganira na Inyarwanda.com yagize ati,” Maze gukina filime nyinshi harimo Amarira y’urukundo, bazirunge, Catherine n’izindi. Ubu mfite imyaka 14 natangiye gukina filime mfite imyaka 8."
Ingabire Esther wahimbye inkuru yavuyemo filime Catherine
Yemeza ko mama we ariwe wamwinjije mu mwuga wo gukina filime ndetse kugeza ubu akaba yumva abikunze cyane ku buryo yumva yifuza no kugera ku rwego rwo hejuru.
Naho uko yatangiye guhimba iyi nkuru yahimbye afite imyaka 12, yagize ati ” Njye numvise nanjye nshaka kuba nagira filime yanjye, nagiye mbitekereza ho maze numva igitekerezo kiraje ndangije nkajya mbyandika mu gakayi maze mama aza kumfasha kubyandika muri Script (igitabo cyabigenewe)”
Uwimana Apoline umubyeyi wa Ingabire Esther nawe n'umukinnyi wa Filime
Esther ni umwana wa Uwimana Apoline usanzwe wandika filime akazikina akanaziyobora, uyu mwana watangiye gukina akiri muto twamubibutsa muri filime Amarira y’urukundo yakinnyemo ari umwana bavugaga ko ari Uwamanzi yoroherejwe na nyina ngo ashake uko atanya Fabiola na manzi, abakunzi ba filime bamwibuka cyane muri iyo Filime ashyira amabuye mu biryo cyangwa umunyu mwinshi.http://inyarwanda.com/articles/show/FilmNews/kumyaka-12-gusa-ingabire-esther-yabashije-guhimba-filime-69945.html
ConversionConversion EmoticonEmoticon