Madonna yakoreye uruzinduko muri Kenya


Loading...
Umuririmbyi w’ikirangirire ku Isi, Madonna Louise Ciccone [Madonna] yagiriye uruzinduko mu gihugu cya Kenya kuva kuwa Gatandatu tariki ya 2 Nyakanga 2016.
Madonna umaze kwegukana ibihembo bya Grammy Awards inshuro zirindwi, asanzwe ari umuhanzi ukomeye mu njyana ya Pop na RnB, ni n’umukinnyi wa filime ukomeye. Yashinze umuryango witwa Raising Malawi ufasha abana bavutse mu miryango ikennye bafite ubuzima butari bwiza.
Uyu muhanzi w’imyaka 57 y’amavuko, yakoreye uruzinduko mu gihugu cya Kenya kuva kuwa 2 Nyakanga 2016, yasuye agace k’akajagari kazwi cyane kitwa Kibra [Kibera]. Muri aka gace Madonna yabonanye n’abantu bahavukiye ndetse asura n’umuryango wa Sopfie, umugore ufite abana 14 barimo babiri arera.
Mu mafoto yashyize kuri Instagram ye ikurikirwa n’abasaga miliyoni zirindwi, Madonna yavuze ko umuryango Shining Hope for Communities ugiye gufatanya na Mama Sopfie guhanga ubuzima bushya ari naho byinshi mu bitangazamakuru byahereye bivuga ko ashobora gufata umwe mu bana b’uyu mugore akamwongera mu bandi arera.
Muri Kibera, Madona yaherekejwe n’abakozi b’umuryango Shining Hope for Communities usanzwe ufasha abakobwa mu myigire no gukwirakwiza amazi meza mu baturage.
Madonna yabonanye na Madamu Margaret Kenyatta
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 5 Nyakanga 2016, Madonna yabonanye na Madamu Margaret Kenyatta baganira ku mikoranire yafasha abakobwa kuzamuka mu myigire no kurusho kugira ubuzima bwiza binyuze mu mushinga Beyond Zero watangijwe n’umufasha wa Perezida Kenyatta.
Madonna ufite umutungo ubarirwa muri miliyoni 800 z’amadolari ya Amerika, kugeza ubu afite agahigo ka Guinness World Records nk’umugore wa mbere mu mateka y’umuziki w’Isi wacuruje ibihangano byinshi mu babayeho bose mu cyiciro cy’abagore.
Madonna agiye kugirana imikoranire na Madamu Margaret Kenyattahttp://www.igihe.com/imyidagaduro/hanze/article/madonna-yakoreye-uruzinduko-muri-kenya
Previous
Next Post »