Nyampimga w’isi mu mideli yabaye umunya Malta,Miss Leah ataha amara masa

Umunyamiderikazi wa mbere ku isi w’umwaka wa 2016 ”Miss World Next Top Model” yongeye kuba umukobwa wo mu gihugu cya Malta, Miss Verjiniq Jomes atwara iryo kamba abandi bakobwa 44 barihataniraga barimo na Miss Uganda Leah Kalanguka.
Ni mu birori byabaye kuri uyu wa 31 Gicurasi 2016 mu muhango wabereye muri Grand Hills Hotel mu mujyi wa Broumana mu gihugu cya Lebanon. Igihugu cya Malta cyagumanye iryo kamba dore ko ryari rifitwe na Miss Christine Mifsud nawe wo muri icyo gihugu wabaye Miss World Next Top Model 2015.
Miss Verjiniq Jomes watsindiye ikamba ry’umunyamiderikazi w’umwaka wa 2016 ”Miss World Next Top Model 2016”, yavukiye muri Bulgaria ariko akaba atuye mu gihugu cya Malta.Ni umugore ufite abana babiri nkuko tubikesha Tvm.
12472618_970866146336793_3483289130591160843_n
Miss Verjiniq Jomes wabaye umunyamiderikazi wa mbere ku isi
Miss Leah Kalanguka

verjiniq
Miss Verjiniq Jomes yagize ibyishimo bivanze n'amarira nyuma yo kwambikwa ikamba
Miss Leah Kalanguka w’imyaka 23 wabaye Nyampinga wa Uganda mu mwaka wa 2014/2015 wari ufite icyizere cyo kuba umunyamiderikazi wa mbere ku isi, ntiyahiriwe n’amahirwe kuko yatashye amara masa akabura ikamba na rimwe.

Miss Leah Kalanguka yabaye Nyampinga wa Uganda muri 2014
Si ubwa mbere Miss Leah yitabira amarushanwa mpuzamahanga y’aba Nyampinga kandi hose agahata amara masa. Mu mpera za 2014 yagiye mu Bwongereza guhatanira ikamba ry'uhiga abandi ku isi mu buranga ‘Miss World’, ariko nabwo ntibyamuhira.
Miss Leah KalangukaMiss Leah Kalanguka
Miss Verjiniq Jomes mu marushanwa ya Nyampinga w'isi mu mideri
Miss Leah KalangukaMiss Leah KalangukaMiss Leah KalangukaMiss Leah KalangukaMiss Leah Kalangukahttp://inyarwanda.com/articles/show/CultureNews/nyampimga-w-isi-mu-mideli-yabaye-umunya-malta-miss-leah-atah-69243.html
Previous
Next Post »