Nyampinga w’u Bwongereza yakoze ibisa n’ubusambanyi kuri Televiziyo
 

Nyampinga w’u Bwongereza umwaka wa 2015/2016, Zara Holland ashobora kwamburwa ikamba aryozwa gukora ibisa n’ubusambanyi mu kiganiro mpamo gica kuri Televiziyo.

Mu binyamakuru byandikirwa mu Bongereza hari gucicikana inkuru ivuga ko Zara Holland w’imyaka 20 ashobora kwamburwa ikamba rya Nyampinga w’u Bwongereza kubera agace karimo amashusho y’ubusambanyi yakoranye n’umusore mu kiganiro mpamo cy’urukundo cyitwa “Love Island” gitambuka mu masaha y’ijoro kuri Televiziyo ya ITV2.
Ikinyamakuru Mirror gitangaza ko mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Kamena 2016, Miss Zara Holland yari muri iki kiganiro mpamo kivuga ibyiganjemo urukundo hanyuma bari bagikurikiye bamusaba ko yakina yasohokanye n’umukunzi mushya.
Hari abasore babiri barimo uwitwa James basanzwe bakundana muri iki kiganiro cy’urukundo n’undi mushya witwa Alex Bowen. Abafana bamusabye guhitamo uwo ashaka atazuyaje atoranya Alex bajya kwishimana kugeza ubwo mu masaha y’ijoro bagiranye ibihe byiza ku buriri harimo agace basa n’aho bakoze imibonano mpuzabitsina bihishe mu kiringiti.
Abategura irushanwa rya Miss Great Britain babwiye ikinyamakuru The Sun bababajwe n’ibyo Nyampinga yakoranye na Alex Bowen mu maso y’abari bakurikiranye Televiziyo.
Ubuyobozi bw’irushanwa buvuga ko ibyo Nyampinga Zara Holland yakoze ari urukozasoni ndetse ko azi neza ko ari icyitegererezo kuri benshi.
Alex w’imyaka 24, yavuze ko yaje mu kiganiro mpamo “Love Island” yiteguye neza ko ashobora gukora imibonano mpuzabitsina ndetse ngo yari yasize abwiye abo mu muryango we ko nibabona bibaye bazimya Televiziyo.
Ati “Nari niteguye gukora imibonano mpuzabitsina imbere ya cameras. Nari nabwiye umuryango wanjye ko nibabona bibaye bazimya televiziyo.”
Miss Zara na Alex mu buriri...
Muri aka gace ngo bakoraga ibyatuma bakekwaho ko baba basambanye

Previous
Next Post »