Miss Mutesi Aurore mu gihiriri cy’abashyigikiye Christopher muri PGGSS


Nyampinga w’u Rwanda umwaka wa 2012, Mutesi Aurore yavuze ko ashyigikiye umuhanzi Christopher mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star iri kuba ku nshuro ya Gatandatu.
Miss Mutesi Aurore, ni umwe mu bakobwa b’ibyamamare badakunda kumvikana mu itangazamakuru bavuga ku by’umuziki n’abahanzi. Kuri iyi nshuro yavuze byeruye ko amahirwe y’umuhanzi ukwiye kwegukana Primus Guma Guma Super Star ayaha Christopher ashingiye ku buhanga bwe.
Uyu mukobwa wiga mu ishami ry’ubwubatsi muri Turukiya, yanditse kuri Instagram asaba abamukurikira kumufasha gushyigikira Christopher akazaba uwa Mbere mu bahataniye iri rushanwa uyu mwaka.
Yanditse agira ati “Muraho muryango wanjye wa Instagram, mutore Christopher Muneza muri PGGSS. Mucyo tumushyigikire kuko arabikwiye.”
Christopher wanuganuzweho kuba mu rukundo na Nyampinga Akiwacu Colombe, yavuze ko kuba ashyigikiwe na Miss Mutesi Aurore ari inkunga ikomeye ndetse ngo byamwongereye icyizere ko ‘byose bishoboka’.
Christopher ukubita agatoki ku kandi avuko ko intego ndakuka ari ukuzahabwa igikombe, ngo arashaka kwiyongera kuri bagenzi be Tom Close na Knowless bo muri Kina Music na bo batsinze mu myaka yatambutse.
Ati “Gahunda nta gushidikanya ni ugutsinda, uyu mwaka nta kabuza ni njye utahiwe. Ndumva bizashoboka, mbyiyumvamo kandi ni nako bimeze […] Mu bo duhanganye ntawe ukunzwe kundusha!”
Ahanganye n’abahanzi icumi barimo Umutare Gaby, Danny Nanone, Urban Boyz, Jules Sentore, Young Grace, Allioni, Bruce Melody, Danny Vumbi na TBB.
Miss Mutesi Aurore ashyigikiye Christopher muri PGGSS
Previous
Next Post »