Umuhanzikazi Ray-C wo muri Tanzania yafashwe ashaka kwiyahura

Uyu mukobwa wamenyekanye cyane mu ndirimbo ye yise Uko Wapi yafashwe na polisi ari mu mihanda ya Dar Es Salam mu minsi yashize ari kwigamba ko yumva ashaka kubyina yambaye ubusa ndetse ari gusaba ngo bamuhe icyuma yitere yipfire.
Uyu muhanzikazi usanzwe uririmba Bongo Flava yahise ajyanwa mu kigo cy’abasaritswe n’ibiyobyabwenge, ibi akaba atari ubwa mbere byaba bimubayeho kuko no muri 2012 yigeze kujyanwa muri iki kigo ku busabe bwa Jakaya Kikwete wari perezida wa Tanzania icyo gihe wanaboneyeho kumusaba kureka ibiyobyabwenge.
Nk’uko Bigeye.ug ibivuga, uyu mukobwa yafashwe na polisi igicuku kinishye yafashe ibiyobyabwenge byinshi ndetse avuga amagambo aterekeranye gusa akigamba ko ashaka icyuma ngi yitere, nibwo yarwanyaga polisi ishaka kumujyana atabishaka kugeza ubu akaba abarizwa mu kigo gishinzwe kwita ku basaritswe n’ibiyobyabwenge.

ray c
Ray C kandi mu mwaka ushize yigeze gutangaza ko ashaka umugabo bazibanira ubuziraherezo gusa ashyiraho ingingo icumi zigomba kuba zujujwe n;uwo mugabo, harimo nko gukoresha telephone imwe, guhorana ahantu hose, yaba mu biro igihe uwo mugabo ashaka guhura n’insuti ze n’ibindi, ngo kubera ko abagabo iyo bicaye hamwe bagirana inama mbi. Ikindi ngo uwo mukunzi yagombaga kuba azi indirimbo zose za Ray C ndetse atagira amagambo menshi.
Yigeze kandi gutangaza ko yifuza gushyingiranwa na perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta, ndetse nyuma yo gutangaza ko ashaka umugabo, yabonye abarenga 500 bashaka gushyingiranwa nawe.
Previous
Next Post »