Umugabo yishe umugore we amuziza kwibagirwa gucomeka telefone ku muriro![](https://lh3.googleusercontent.com/blogger_img_proxy/AEn0k_v_yl2NeD70ufGDRlbxf_HHym-NgZoMKTYedIABNSrJpprzZPLlfJc0shqRkbJTA-vw0v2qf0M_eieQ_6dZJD9C1rJYSeADQDQetRPpEZAutzBRTVbgRDe7fe2gcxr0nUA-EiVo-Mjmg7qka7I=s0-d)
Urwego rw’iperereza muri Polisi y’u Burusiya rwatangaje ko
Samir Gabibov w’imyaka 34 yivuganye Gyulnara Velieva, w’imyaka 23 bari
bamaze iminsi mike bashakanye, nyuma y’amakimbirane yakuruwe n’uko
umugore yibagiwe gushyira telefone y’umugabo ku muriro.
Gabibov avuga ko uyu mugore we yagushije umutwe nabi nyuma y’uko amusunitse cyane ubwo bari bashyamiranye mu rugo ruherereye mu Mujyi wa St Petersburg.
Alexander Nesvit, umuyobozi wungurije w’urwego rw’iprereza muri Polisi yavuze ko aba bombi bashyamiranye bapfa kudashyira telefone ku muriro.
Gabibov ngo akimara kubona ko umugore we apfuye yahise ashyira umurambo ku igare ajya kuwushyingura mu ishyamba nko mu bilometero 17 uvuye aho bari batuye.
Mu gihe uyu mugabo yari ajyanye Polisi kuyereka aho yamushyize, yabanje kuhabura, ariko nyuma aza kuhabona, Polisi ikavuga ko ibisubizo by’isuzuma ku kureba icyamwishe bishobora gutinda bitewe n’uko yari amaze igihe gisaga ukwezi ashyinguwe.
Reportuk dukesha iyi nkuru yatangaje ko mu gihe Gabibov yahamwa n’icyaha cy’ubwicanyi akurikiranyweho, yahanishwa igifungo cy’imyaka 15.

ConversionConversion EmoticonEmoticon