U Bushinwa: Umujyi mushya wa Kangbashi wubakanwe ubuhanga, ariko utuwe na mbarwa
Ahagana mu myaka ya 2000, Guverinoma y’u Bushinwa yashoye
miliyari imwe y’amadolari ya Amerika mu gutunganya uwo mujyi mu gace ka
Inner Mongolia.
Umufotozi w’Umufaransa Raphael Olivier wasuye ako gace, yavuze ko ari Umujyi mwiza cyane ariko utavugwaho rumwe. Ni umujyi ufite ubwiza butangaje, ariko ugizwe n’inyubako ndende zidatuyemo abantu, ukazengurukwa n’ubutayu.
Uyu mujyi w’inzozi ugaragazwa mu mafoto atangaje, hakanerekanwa inyubako zawo zishamaje ariko hagahishwa imihanda yaho myiza yambaye ubusa, itarimo abagenzi.
Raphael yabwiye CNN ati “Nari nafashe umwanya ngo nsure uturere dutandukanye, mu buryo nari nateguye, ngo mbashe no kubona inyubako nyinshi zitangaje bishoboka.”
Yakomeje agira ati “Hari inzu ndangamurage ya Ordos, ibintu byinshi bijyanye n’inzu zo guturamo z’Abashinwa, imishinga itararangira ya Ordos 100 [Umushinga w’ikigo cyo mu Busuwisi, Herzog & de Meuron hamwe n’umushinwa Ai Weiwei wo guhuza abanyabugeni 100 bo mu bihugu 27 mu kubaka Ordos], hakazamo n’ibiranga imyubakire ahanini yarangaga aba Soviet.”
Raphael yavuze ko abanyamahanga bafata uyu mujyi nk’uwimwe amaso, mu gihe Abashinwa bo bawufata nk’ukiri gutera imbere.
Amafoto ya bimwe mu bikorwa remezo biri muri uyu mujyi

ConversionConversion EmoticonEmoticon