Kigali: Impanuka ya Hiace iguyemo bane hakomereka icyenda
Umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Jean Marie Vianney Ndushabandi, yavuze koiyo mpanuka yatewe n’umuvuduko ukabije.
Iyo mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Rwintare, Akagali ka Gasharo mu Murenge wa Nyamirambo, iyo modoka ikaba ifite pulake RAB 251 G.
SP Ndushabandi yabwiye Izubarirashe.rw ati “Hapfuyemo bane hakomereka icyenda bajyanywe muri CHUK, imodoka yari ifite umuvuduko ukabije, ni ahantu hacuramye, umushoferi ananirwa kuyikontorora ayikubita mu muhanda igusha urubavu.”
Abapfuye n’abakomeretse bose bari mu modoka imbere. Nta mugenzi yagonze.
Iyi mpanuka ibaye nyuma y’indi ikomeye iherutse kubera Kicukiro Centre, kuwa 10 Kamena 2016, ihitana abantu barindwi abandi 9 barakomereka.
Kuri iyi nshuro, SP Ndushabandi, agira abashoferi kujya bagenzura ibinyabiziga byabo. Ati “Uyu biranakekwa ko yari yanyoye, na ba nyir’ibinyabiziga bagomba kujya bareba ababatwarira ibinyabiziga ni bantu ki?”
ConversionConversion EmoticonEmoticon