Izo nyubako eshatu zirimo Hotel Ladison y’inyenyeri eshanu ifite ibyumba 292, hakaba inzu mberabyombi iteye nk’inzu ya kinyarwanda ndetse iba irabagirana kubera amabara ahindagurika mu masaha y’ijoro, ifite ubushobozi bwo kwakira inama y’abantu basaga 2500; hakaba n’ikindi gice cyagenewe ubucuruzi.
Hari hashize igihe kinini izi nyubako zikikijwe n’amabati kubera ibikorwa by’ubwubatsi bwakorerwagamo. Nyuma y’aho ayo mabati akuweho ku ruhande rumwe, umufotozi wacu yahanyarukiye, arafotora, gusa gufotoramo imbere ntabwo biratangirwa uburenganzira.
Kanda hano urebe amafoto menshi y’iyi nyubako twabashyiriye ku rubuga rwacu rwa Flickr, cyangwa ukande hano uhitemo alubumu ushaka kuko dushyiraho amafoto menshi mu ma alubumu.
http://izubarirashe.rw/2016/06/amafoto-ya-kigali-convention-center-inyubako-imaze-imyaka-benshi-biteze-kubona-uko-isa/
ConversionConversion EmoticonEmoticon