Impanga zarongowe n’umugabo umwe kandi ziryoherwa no kumusangira kivandimwe

Impanga zarongowe n’umugabo umwe kandi ziryoherwa no kumusangira kivandimwe
Abagore babiri b’impanga, Owami na Olwethu Mzazi bakomoka muri Afurika y’Epfo, bamaze igihe bashakanye n’umugabo umwe wabashakiye rimwe, bakaba bavuga ko baryoherwa no kumusangira.
Mu kiganiro bagiranye na televiziyo ya SABC, aba bagore b’imyaka 25 y’amavuko, basobanuye uburyo baryamana n’umugabo bafatanyije w’imyaka 50 y’amavuko, akajya abasangiza iminsi ararana nabo agenda abasimburanwaho buri wese mu cyumba cye.
JPEG - 112.1 ko
Owami na Olwethu, bakoreye ubukwe umunsi umwe banashakwa n’umugabo umwe wabakoye bose, bagatangira gusangira umugabo nk’uko bakuze bamenyereye gusangira byose.
Buri umwe muri aba bagore, ubu afite umwana w’umukobwa w’imyaka itatu, kandi bakaba batabana nk’abakeba ahubwo babana mu rukundo no mu munezero wa kivandimwe. Bavuga ko nta byo gufuhirana, cyane ko umugabo wabo azi kubafata kimwe uko abishoboye kose.
PNG - 264 ko
Umwe muri bo yagize ati : "N’iyo yoherereje umwe ubutumwa bugufi (SMS), aba agomba kubwoherereza n’undi. Iyo agiye gutaha, atwoherereza ubutumwa bugufi twembi kandi ari ubutumwa busa."
Uyu mugabo wabo ukuze kuburyo abakubye kabiri mu myaka, yahoze ari umwarimu wabo wabigishirizaga hamwe, aza kubakunda birangira bakoze ubukwe barabana. Umwe muri bo ati : "Yahoze ari umwarimu wacu, nyuma y’igihe kirekire tuza gukundana. Yatubwiye ko yadukunze twembi kuva kera, ariko ntabwo yari azi ko natwe twifuzaga gushaka umugabo umwe."
Ubwo uwo mugabo yajyaga kubasaba, abo mu muryango wabo ba hafi barabishyigikiye cyane kuko bari bamaze igihe kirekire bazi ko bifuza gushaka umugabo umwe, umuryango nawo ukaba warabifurizaga kubona umugabo ukuze uzabasha kubakunda kimwe no kubatetesha.http://ukwezi.com/13/Impanga-zarongowe-n-umugabo-umwe-kandi-ziryoherwa-no-kumusangira-kivandimwe
Previous
Next Post »