Asinah arasaba inzego zirwanya ihohoterwa gukurikirana Riderman bakundanaga
Nk’uko uyu mukobwa yabitangaje abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram, avuga ko yarebye amashusho y’indirimbo ya Riderman yitwa Get Out Of my Soul bamwe bandika mu mpine bakayita (G.O.O.M.S) akabona uyu muhanzi yarashyizemo ibishishikariza abagabo guhohotera abagore.
Asinah ati : "Uyu munsi hari video y’umuhanzi nyarwanda nabonye binyereka ko hari abagikangurira abandi guhohotera umwari n’umutegarugori. Ntabwo byari bikwiye nk’abahanzi kujya dukora video scripts nka ziriya (G.O.O.M.S) ya Riderman cyane ko tuzi ko bikunze kubaho mu gihugu cyacu aho usanga abana b’abakobwa cyangwa abagore bakubitwa bikomeye n’abobita abakunzi cyangwa abagabo babo."
Uyu mukobwa avuga ko inzego za Leta zishinzwe kurengera abagore no kurwanya ihohoterwa ribakorerwa zirimo Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) n’impuzamiryango PROFEMME bakwiye gufatira ibihano iyi ndirimbo na Riderman n’izindi nkayo.
ConversionConversion EmoticonEmoticon