PGGSS6: Ikimero cya Allioni, kimwe mu bikomeje kuvugisha abafana mu bitaramo - VIDEO
Ni ku nshuro ya mbere umuhanzikazi Allioni yagaragaye mu bahanzi bitabira Primus Guma Guma Super Star.
Allioni i Ngoma yatumye haba isengesho ryigitaraganya risabira abahungu bashobora gucumuzwa nawe
Mu gitaramo giheruka, cyabereye i Ngoma mu Ntara y’Uburasirazuba, umushyushyarugamba Anitha Pendo nyuma yo kureba uburyo benshi bari barangajwe na Allioni yafashe umwanya asengera abasore baba barangajwe nawe, n’ubwo yabikoze asa nkushyenga nibyo koko Allioni yari yarangaje abatari bake bitewe ahanini n’uburyo yari yambaye.
Imibyinire ye nayo ishitura abatari bake
Ku ruhande rwa Allioni we avuga ko hejuru yo kuririmba, uburyo umuhanzi agaragara imbere y’abafana be ari kimwe mu bishobora gutuma yigarurira imitima ya benshi ndetse ku ruhande rwee ngo nawe abitekerezaho cyane akanabitakazaho amafaranga menshi kuko aba ashaka gusiga ashimangiye izina rye aho agenda anyura hose muri ibi bitaramo ku buryo bazongera kumukumbura.
ConversionConversion EmoticonEmoticon