Kigali harategurwa ijoro ridasanzwe ry’abambaye imyeru ‘DînerEnBlanc’

Harategurwa ikindi gitaramo cya DînerEnBlanc 2016 (Ifoto/Irakoze R.)
Ku nshuro ya gatanu, i Kigali hagiye kubera igitaramo gihuza abantu bambaye imyambaro y’umweru gusa, cya DînerEnBlanc, kizaba kuwa 23 Nyakanga 2016, guhera saa kumi n’ebyiri (6pm) kugeza saa yine (10pm), kikazabera ahantu hatazwi.
Uyu mwaka, iki gitaramo byitezwe ko kizakurura ba mukerarugendo benshi baturutse mu bihugu byo mu karere nk’u Burundi, Uganda, Kenya, Côte d’Ivoire, ibyo ku mugabane wa Afurika birimo Afurika y’Epfo n’ibyo hirya no hino ku Isi nka Canada, Switzerland, u Bubiligi, u Bufaransa, Australia, u Buholandi, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’ahandi.
Reba HANO amashusho y’igitaramo cya Dîner en Blanc giheruka:

Hagendewe ku bitaramo bya DînerEnBlanc byabanje, kwitabira iki gitaramo ni ukubanza kwiyandikisha, ukazanizanira ibyo kurya n’ibyo kunywa wambaye imyambaro y’umweru gusa.
DînerEnBlanc ni igitaramo gisanzwe kiba no hirya no hino ku Isi. Kugeza kuri ubu kibera mu mijyi irenga 60 ikomeye irimo Paris, New York, Sydney, Tokyo, London, Vancouver, Montreal, Los Angeles, Nairobi, Haiti, Chicago, Philadelphia, Melbourne, Johannesburg, Singapore, Toronto n’ahandi.
Kigali, umurwa mukuru w’u Rwanda, ni wo wabaye umujyi wa mbere muri Afurika, wabereyemo ibirori bya Dîner en Blanc. Byabaye mu 2012, aho abagera kuri 350, Abanyarwanda n’abanyamahanga, bahuye bagasangira. Icyo gihe muri 2012, iki gikorwa kikaba cyarabereye i Nyarutarama mu busitani bw’ahitwa kwa Concorde.
Ku nshuro yakabiri, iki gitaramo cyabaye mu muhanda uri munsi ya RDB, ku Gishushu.
Mu 2014, ku nshuro ya gatatu, iki gitaramo cyabereye mu busitani bwa Acacia i Kagugu, mu mudugudu wa Gacuriro. Naho ku nshuro ya kane kibera mu marembo ya Stade Amahoro i Remera.
Uretse muri Kigali, muri Afurika ahandi habera iki gitaramo ni mu Mujyi wa Abidjan ho muri Côte d’Ivoire, Nairobi muri Kenya n’i Cape Town na Johannesburg muri Afurika y’Epfo.
Makeda ni we wayoboye igitaramo cy’ubushize
Makeda ni we wayoboye igitaramo cy’ubushize

Abantu bizanira ibyo kunywa n’amafunguro
Abantu bizanira ibyo kunywa n’amafunguro
 Habamo kwishima no kunezerwa

Habamo kwishima no kunezerwa
Buri wese aza yambaye ashaka kurusha abandi mu buryo bwe
Buri wese aza yambaye ashaka kurusha abandi mu buryo bwe
 Umuhanzi Charly ari mu bari bitabiriye iki gitaramo

Umuhanzi Charly ari mu bari bitabiriye iki gitaramo
 Iki gitaramo kigamije no gusabana no guhuza abantu

Iki gitaramo kigamije no gusabana no guhuza abantu
Hazamo n’abanyamahanga baturutse hirya no hino ku Isi
Hazamo n’abanyamahanga baturutse hirya no hino ku Isi
 Igitaramo giheruka kuba cyabereye mu marembo ya Stade Amahoro
Previous
Next Post »