Kuki A.Niyonshuti yasimbujwe Hadi Janvier kujya muri Jeux Olempiques?
Adrien Niyonshuti uherutse kwegukana shamoiyona y’u Rwanda muri Individual Time Trial, niwe uzajya mu mikino Olempike
Abakurikirana umukino w’amagare batekerezaga ko Hadi Janvier ariwe uzitabira imikino Olempike ahagarariye u Rwanda kuko ari we ku rutonde wari imbere mu gushaka iyo tike y’igihugu cye, ariko FERWACY yasobanuye ko bazareba umukinnyi uzaba yitwara neza kurusha abandi mbere y’imikino Olempike.
“Mu mikino Olempike igihugu nicyo kibona itike. Si umuntu ku giti cye, twabonye itike mu byiciro bibiri. Muri ‘Mountain Bike’ (abasiganwa mu misozi), tuzahagararirwa na Byukusenge Nathan. Naho muri Road Race (Abasiganwa mu muhanda) tuzahagararirwa na Adrien.” – Bayingana umuyobozi wa FERWACY.
Bayingana yakomeje agira ati: “Twahisemo Adrien aho kuba Hadi turebye uko bamaze iminsi bitwara mu ikipe zabo. Adrien ari mu bihe byiza, kuko yanitabiriye amasiganwa akomeye cyane yo mu rwego rwa World Tour nka Volta a Catalunya na Tour de Suisse. Nyuma yo kureba statistics, twahisemo Adrien kandi tubona azitwara neza.”
Hadi Janvier wahesheje u Rwanda itike y’imikino Olempike siwe uzaruhagararira
Mu ntangiriro z’uku kwezi, Hadi Janvier yanditse amagambo kuri Facebook agaragaza ko yari ababajwe no kumenya ko ashobora kwamburwa ikintu gikomeye yifuzaga.
Hari aho yagize ati “Nziko nakoze kandi sindusa ikivi, nubwo inzozi narose nzazamburwa gusa sinzacika intege Imana niyo igena byose.”
Hadi Janvier avugana n’Umuseke mu gitondo kuri uyu wa kane yavuze ko yababajwe no kuba atari we uzajya muri iyi mikino, nyamara ariwe wakoreye itike. Gusa ngo yarasobanuriwe kandi yarabyakiriye.
“Kuba atari njye uzagenda maze iminsi mbizi kandi narabyakiriye. Birumvikana ko bitanshimishije kuko ni ibintu njye nabagenzi banjye twaharaniye cyane. Ariko abayobozi baranyegereye, bansobanurira impamvu atari njye ukwiye kujyayo. Niba uzahagararira u Rwanda ashobora kwitwara neza kundusha byashoboka akanazana umudari, nta kundi ngomba kubyemera kuko nkunda igihugu nanjye”. – Hadi Janvier
Adrien Niyonshuti najya i Rio de Janeiro azaba yitabiriye imikino Olempike ku nshuro ya kabiri, kuko yanasiganwe i London muri 2012. Najyayo, Niyonshuti azaba ari mu bakinnyi 144 bazasiganwa Road Race hagati ya tariki 5-21 Kanama 2016.
Mu mikino Olempiki mu isiganwa ryo kumuhanda (Road Race) riba ari isiganwa ry’umunsi umwe. Mu myaka ibiri ishize, Hadi Janvier yitwara neza mu masiganwa y’umunsi umwe.
Akazi yakoze (statistics) mu myaka ibiri ishize kerekana ko yari ahagaze neza nawe.
Hadi Janvier yatwaye rimwe mu masiganwa y’umunsi umwe agize Grand Tour d’Algerie, (Grand Prix de la Ville d’Oran), muri 2014 na 2015.
Hadi Janvier yegukanye ‘individual time trial’ (Prologue) muri Tour du Rwanda, 2013 na 2014.
Hadi yabaye uwa kabiri ku rutonde rusange rwa Tour de Cote d’Ivoire muri 2015.
Hadi kandi yegukanye umudari wa zahabu mu mikino ny’Afurika yabereye muri Congo Brazzaville mu 2015.
Hadi
Janvier, wegukanye umudari wa zahabu umwak ushize, avuga ko abayobozi
bamwegereye bakamubwira impamvu atari we uzajya Rio de Janeiro, ngo
byaramubabaje kuko yari yariteguye ariko yaje kubyakira
ConversionConversion EmoticonEmoticon