Umuhanzikazi Barbara Teta yishimiye bikomeye guhura na nyina wa Stromae

Umuhanzikazi ukiri muto, Barbara Teta ukoresha izina ry’ubuhanzi rya Babo, ubarizwa mu Budage, akomeje kwishimira urwego muzika ye igezeho nubwo atarayimaramo igihe kinini.
Babo ufite imyaka 14 avuga ko mu bintu bimaze kumushimisha aho yatangiriye muzika ye harimo no kuba yarabashije guhura na nyina w’icyamamare Stromae, bakaganira, akamugira n’inama.
Hari ku itariki 04 Kamena 2016 ubwo uyu muhanzikazi yari umwe mu bahanzi baririmbye mu imurikwa rya album nshya y’umuhanzi Jean Paul Samputu, igitaramo cyabereye mu Bubiligi. Babo avuga ko nyuma yaho aribwo yabashije kubonana na Maman wa Stomae. Uretse kwifotoza ngo bagiranye n’ikiganiro kirambuye, ibintu byamushimishije cyane.
Ati “Urabona ni byiza gukora muzika ariko iyo uhuye n’umubyeyi nk’uriya birashimisha cyane. Nubwo atari umuhanzi ariko aba hafi cyane y’umuhungu we. Inama yakugira zagufasha cyane mu rugendo rukomeye rwa muzika.”
Babo yatangarije inyarwanda.com ko ibyo baganiriye bizakomeza kumufasha muri muzika ye ya buri munsi. Uretse kwishimira guhura na Maman wa Stomae, Babo ashimira byimazeyo Jean Paul Samputu n’umuhanzi De Gaule bamuhaye umwanya wo kugaragaza icyo ashoboye nk’umuhanzi.
Ati “Ariya ni amahirwe y’imbonekarimwe ku muhanzi nkanjye ukiri muto. Kuririmbira kuri stage imwe na bariya bahanzi badutanze kubona izuba, ntiwabona icyo ubinganya, ndabashimira cyane.”
Babo
Maman wa Stromae, Babo na musaza we Charmant na we w'umuhanzi
Babo
Abafana bambika Babo ibendera ry'u Rwanda mu gitaramo yakoreye  muri Universität Konlenz Landau
Babo
Gukora cyane ngo nibyo bizamufasha kuzamura muzika ye
Tariki 25 Kamena 2016 nibwo nanone Babo yakoreye igitaramo mu Budage muri Universität Konlenz Landau. Muri iki gitaramo yaririmbye indirimbo ye yise ‘Urwagasabo’,’Ich liebe dich’ yakoranye na Urban Boys n’indi ndirimbo nshya yaririmbanye n’umuvandiwe we Charmant azashyira hanze mu minsi ya vuba no kuyikorera amashusho yayo.
Akurikije uko yitwaye, Babo avuga ko abona ko muzika ye igeze heza, ko ndetse ejo he abona ari heza. Kubwe ngo gukora cyane niyo turufu arangaje imbere ndetse no kwitabira ibitaramo binyuranye ,bikazamufasha kugira ubunararibonye.http://inyarwanda.com/articles/show/EntertainmentNews/umuhanzikazi-barbara-teta-yishimiye-bikomeye-guhura-na-maman-69775.html
Previous
Next Post »