Sandrine Isheja yakorewe ibirori 'Bridal shower' mu kumwifuriza ubukwe bwiza n’urugo ruhire- Amafoto
Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo inshuti
n’urungano b’umunyamakuru Sandrine Isheja bamukoreye ibirori “Bridal
shower” byo kumwifuriza kuzagira ubukwe bwiza n'urushako rwiza. Ibi
birori bibaye mbere y’ukwezi kumwe ngo akore ubukwe n'umukunzi we
Kagame Peter.
Urebye amafoto acicikana ku mbuga nkoranyambaga ubonamo urungano
ndetse n’inshuti za Sandrine Isheja mu birori byo kumushimira uko
babanye mu buto ndetse banamwifuriza urugo ruhire.
Byari ibyishimo ku mpande zombi yaba urungano rwa Isheja Sandrine ndetse na nyiri ubwite wari wanateguriwe umutsima wo gukata bishimira intambwe uyu munyamakurukazi agiye gutera. Bamwifurije kuzagira urugo rwiza bamuha n'impanuro z'uko azarwubaka rugakomera.
Reba amafoto yuko byari bimeze mu birori 'Bridal shower' Sandrine yakorewe n'urungano n'inshuti ze
Abakobwa b'urungano rwa Sandrine Isheja bamugeneye impano kuri uyu munsi w'ibirori byo kumusezera mu rungano
![undefined isheja](https://lh3.googleusercontent.com/blogger_img_proxy/AEn0k_svGBRT3lSJQiVpmCEeOW9sj0jUAwlVWfmDvvbCAEbfJ-Y6vtvKvb71KrxyAJwe-C04UGY8kdmfpyZ7zspjLQQYWgkECeYV0tgpE2yWssn9pHDrG3FWzoisaz7_NUp0EW-trFVnkx-Zp3wnR-ZXXA8nCROYjnojask=s0-d)
Umutsima wari wateguwe wo gusangira muri ibi birori
Inshuti n'urungano rwa Sandrine Isheja bari baje kumwifuriza ubukwe bwiza no kuzagira urugo ruhire
![undefined isheja](https://lh3.googleusercontent.com/blogger_img_proxy/AEn0k_tWh05EpD4eMKD56krtZb9opG1ehOe6QKpGu2jXc3QI--lbNOq_xD9tXL9VMCS-UmPW1rHN1EkIkCEWL2wWIH-BjXxfXPZkY3f95ZDy5ghR8XgaMmxkK4p6C-OXFufim20fdxprf9U=s0-d)
Sandrine Isheja n'umukunzi we Kagame Peter bagiye kurushinga vuba aha
Tariki 5 Nzeri 2015 nibwo Peter Kagame yambitse umukunzi we Isheja Sandrine impeta y’urukundo(Fiancailles) nk’ikimenyetso kimugaragariza ko ikigiye gukurikiraho ari ukwereka ibirori imiryango yombi bakibanira ubuzima basigaje ku isi.Ubukwe bwa Sandrine Isheja na Peter Kagame buteganyijwe tariki 12 Nyakanga 2016.
Sandrine Isheja, yakoreye amaradiyo atandukanye harimo Radio Salus, Isango Star na KFM mu biganiro by’ubumenyi n’imyidagaduro ariko kuri ubu akaba ari gukorera Kiss Fm.http://inyarwanda.com/articles/show/EntertainmentNews/urungano-rwa-sandrine-isheja-bamukoreye-ibirori-byo-kumwifur-69407.html
Byari ibyishimo ku mpande zombi yaba urungano rwa Isheja Sandrine ndetse na nyiri ubwite wari wanateguriwe umutsima wo gukata bishimira intambwe uyu munyamakurukazi agiye gutera. Bamwifurije kuzagira urugo rwiza bamuha n'impanuro z'uko azarwubaka rugakomera.
Reba amafoto yuko byari bimeze mu birori 'Bridal shower' Sandrine yakorewe n'urungano n'inshuti ze
Umutsima wari wateguwe wo gusangira muri ibi birori
Sandrine Isheja n'umukunzi we Kagame Peter bagiye kurushinga vuba aha
Tariki 5 Nzeri 2015 nibwo Peter Kagame yambitse umukunzi we Isheja Sandrine impeta y’urukundo(Fiancailles) nk’ikimenyetso kimugaragariza ko ikigiye gukurikiraho ari ukwereka ibirori imiryango yombi bakibanira ubuzima basigaje ku isi.Ubukwe bwa Sandrine Isheja na Peter Kagame buteganyijwe tariki 12 Nyakanga 2016.
Sandrine Isheja, yakoreye amaradiyo atandukanye harimo Radio Salus, Isango Star na KFM mu biganiro by’ubumenyi n’imyidagaduro ariko kuri ubu akaba ari gukorera Kiss Fm.http://inyarwanda.com/articles/show/EntertainmentNews/urungano-rwa-sandrine-isheja-bamukoreye-ibirori-byo-kumwifur-69407.html
ConversionConversion EmoticonEmoticon