Rurageretse hagati ya Sat B na Aime Bluestone bapfa umukobwa

Nyuma y’uko umuhanzi Sat B yivumvuye mu gitaramo agataha ataririmbye bigateza urujijo mu bantu benshi,kuri ubu byamaze kumenyekana ko Sat B na mugenzi we Aime Bluestone bapfuye umukobwa bigatuma yivumvura agasohoka ataririmbye.
Ni nyuma y’inkuru twabagejejeho ku cyumweru taliki 3 Kamena 2016,yavugaga uburyo Sat B yahamagawe ku rubyiniro mu gitaramo cyabereye ahitwa Sun City cyari cyahuje abahanzi barimo Hope,Aime Bluestone,Sat B n’abandi, hanyuma Sat B yagera ku rubyiniro bitunguranye agahita asezera ataririmbye.
tyy

Aime Bluestone n'umukobwa wateje impaka
Iryo joro hibajijwe byinshi ku cyatumye Sat B yivumbura agataha ataririmbye,abantu batari bacye binubira ibyo yakoze kugeza aho na nyiri akabari yagaragaje umujinya atewe n’icyo yise agasuzuguro Sat B yagaragaje.
Bamwe bemeza ko intandaro yaba ari umushyushya rugamba MC Manzi Maganya na mugenzi we baba baramurakaje dore ko ngo ubwo bamuhamagara ku rubyiniro babanje kumusaba amafaranga ibihumbi bitanu abandi bati yaba yari yananiwe.

Mu itohoza ryakozwe na Inyarwanda.com ku bari bitabiriye iki gitaramo ariko batifuje gutangaza amazina,umwe mu bari bicaye mu itsinda rya Sat B,Aime Bluestone, producer Junior,Nizzo,Young Grace n’abandi,yatangarije Inyarwanda ko kwivumbura kwa Sat B byatewe n’umukobwa bahoranye kuva mu gitaramo cya PGGSS 6 iheruka n’uko bageze muri ako kabari Aime Bluestone ngo aramwegukana,ubushyamirane buhera ubwo.
kkk
Uko niko byari byifashe ariko bigaragara ko amatiku yari yatangiye kare,Sat B yarakaye rugikubita
Uyu  mutangabuhamya wifuje ko amazina ye agirwa ibanga kubw’umutekano we yakomeje avuga ko Sat B yasabye nyiri akabari gukemura icyo kibazo hakiri kare,undi ngo ntiyabiha agaciro kugeza ubwo Sat B yahamagawe ku rubyiniro ajyaho agifite ubwo burakari bwose birangira atashye ataririmbye.http://inyarwanda.com/articles/show/EntertainmentNews/rurageretse-hagati-ya-sat-b-na-aime-bluestone-bapfa-umukobwa-69423.html
Previous
Next Post »