Amafoto adasanzwe agaragaza uko impanuka y’ikamyo yabereye Kicukiro Centre yagenze

Abashinzwe ubutabazi barimo bamena umucanga iyi kamyo yari yikoreye kugira ngo babone uko bayitandukanye n'izindi modoka yari yagonze (Ifoto/Ndayishimye Jean Claude)
Polisi y’Igihugu iremeza ko abaguye mu mpanuka y’ikamyo yari itwaye umucanga Kicukiro Centre mu Mujyi wa Kigali ari 7 mu gihe abakomeretse ari 9.
Imodoka ya polisi ishinzwe guterura imodoka zakoze impanuka izwi nka breakdown yari ihageze, ije kuzikura mu muhanda (Ifoto/Ndayishimye Jean Claude)
Imodoka ya polisi ishinzwe guterura imodoka zakoze impanuka izwi nka breakdown yari ihageze, ije kuzikura mu muhanda (Ifoto/Ndayishimye Jean Claude)
Aha breakdown yarimo imena umucanga iyi kamyo yari yikoreye kugira ngo ibashe kuyipakira, dore ko yari yaninjiye mu zindi modoka zari ziparitse zitegereje abagenzi (Ifoto/Ndayishimye Jean Claude)
Aha breakdown yarimo imena umucanga iyi kamyo yari yikoreye kugira ngo ibashe kuyipakira, dore ko yari yaninjiye mu zindi modoka zari ziparitse zitegereje abagenzi (Ifoto/Ndayishimye Jean Claude)
Aha imodoka ya polisi yari ikomeje igikorwa cy'ubutabazi ikoresheje breakdown (Ifoto/Ndayishimye Jean Claude)
Aha imodoka ya polisi yari ikomeje igikorwa cy’ubutabazi ikoresheje breakdown (Ifoto/Ndayishimye Jean Claude)
Polisi yahageze isanga imirambo myinshi mu muhanda ari na ko amaraso atemba, ikoresha kizimyamoto mu guhanagura ayo maraso (Ifoto/Ndayishimye Jean Claude)
Polisi yahageze isanga imirambo myinshi mu muhanda ari na ko amaraso atemba, ikoresha kizimyamoto mu guhanagura ayo maraso (Ifoto/Ndayishimye Jean Claude)
Ibikorwa bya polisi byo gusukura umuhanda aha byari birimbanyije (Ifoto/Ndayishimye Jean Claude)
Ibikorwa bya polisi byo gusukura umuhanda aha byari birimbanyije (Ifoto/Ndayishimye Jean Claude)
Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, aravuga ko abapfuye batanu bari ku Bitaro by’Akarere bya Kacyiru (yahoze ari ibya Polisi) mu gihe abandi 2 bari ku Bitaro bya Gisirikari bya Kanombe.
SP Jean Marie Vianney Ndushabandi yanabwiye itangazamakuru ko inkomere icyenda zo ziri kwitabwaho n’abaganga mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK).
Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda SP Ndushabandi Jean Marie Vianney (Ifoto/Ndayishimye Jean Claude)
Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda SP Ndushabandi Jean Marie Vianney (Ifoto/Ndayishimye Jean Claude)
Ni impanuka ikomeye yabaye mu ma saha ya saa yine, kuri uyu wa 10 Kamena 2016, aho ikamyo yo mu bwoko bwa Mercedes Benz ifite pulake RAA124S yaturukaga i Nyanza ya Kicukiro ipakiye umucanga yacitse feri ikamanuka igonga ibinyabiziga ihuye na byo.
Ibinyabiziga byagonzwe n’iyo kamyo byose hamwe ni 12, nk’uko polisi ibitangaza.
SP Ndushabandi agira inama abashoferi kugenzura niba ibinyabiziga byabo bimeze neza, bakareba nka feri, amatara ko nta kibazo bifite, mbere yo gufata urugendo no mu rugendo hagati.
Yagize ati “Iyo imodoka ihagarara Nyanza ya Kicukiro umushoferi akareba niba afite umwuka mu mapine, akareba niba afite feri, yari kumanuka kandi nta kibazo aba yahuye na cyo.
Abajijwe niba iyi kamyo yari ifite controle technique, SP Ndushabandi yasubije ko bitaramenyekana kuko ikirango kigaragaza ko imodoka yakorewe isuzuma (controle technique) kiba iruhande rwa pulake cyangiritse.
Umushoferi wari utwaye iki gikamyo ni umwe mu baguye muri iyi mpanuka.
Ababonye iyi mpanuka bavuga ko iyi kamyo yageze imbere y’aho Akarere ka Kicukiro kubatse ikagonga indi modoka, ipine ry’iyo modoka rigaturika rikavamo, ariko ku bw’amahirwe uwari uyitwaye (iyo modoka yagonzwe) ararokoka.
Iyi modoka ni yo yagonzwe bwa mbere, uyu nyirayo uri kuri telefoni Imana ikinga ukuboko avamo ari muzima (Ifoto/Ndayishimye Jean Claude)
Iyi modoka ni yo yagonzwe bwa mbere, uyu nyirayo uri kuri telefoni Imana ikinga ukuboko avamo ari muzima (Ifoto/Ndayishimye Jean Claude)
Aha abashinzwe ubutabaza barimo bapakira imodoka yagonzwe bwa mbere, yahise ivamo ipine risimbukira hakurya (Ifoto/Jean Claude Ndayishimye)
Aha abashinzwe ubutabaza barimo bapakira imodoka yagonzwe bwa mbere, yahise ivamo ipine risimbukira hakurya (Ifoto/Jean Claude Ndayishimye)
Ririya ni ipine ry'imodoka yagonzwe bwa mbere ryavuyemo ryambuka rigole (Ifoto/Jean Claude Ndayishimye)
Ririya ni ipine ry’imodoka yagonzwe bwa mbere ryavuyemo ryambuka rigole (Ifoto/Jean Claude Ndayishimye)
Aha iyi kamyo yahagongeye umudamu wahise apfa, ari bwo yakomeje igera hafi y’aho isoko rya Kicukiro Centre ryari ryubatse, ihagongera abamotari benshi. Bamwe twasanze baryamye mu muhanda barimo abacitse ibice by’umubiri, na moto zabo zinyanyagiye muri kaburimbo.
Iyi kamyo yagonze abamotari benshi; Iyi ni lisansi yamenetse (Ifoto/Ngendahimana Samuel)
Iyi kamyo yagonze abamotari benshi; Iyi ni lisansi yamenetse (Ifoto/Ngendahimana Samuel)
Iyi kamyo yakoze impanuka yaje gutangirwa n’imodoka ya KBS n’iya Royal zari ziri ku cyapa zitegereje abagenzi.
Iyi kamyo yagonze ikizuru cy'imodoka ya Royal, ariko inagonga igice kimwe cya KBS yari ihagaze ibangikanye na Royal. Royarl yari iruhande rw'ahantu hahanamye bashobora kuba bashaka gushyira inyubako, ku buryo yasunitswe igarukira mu manga (Ifoto/Ndayishimye Jean Claude)
Iyi kamyo yagonze ikizuru cy’imodoka ya Royal, ariko inagonga igice kimwe cya KBS yari ihagaze ibangikanye na Royal. Royarl yari iruhande rw’ahantu hahanamye bashobora kuba bashaka gushyira inyubako, ku buryo yasunitswe igarukira mu manga (Ifoto/Ndayishimye Jean Claude)
Iyi foto iragaragaza ukuntu imodoka ya Royal yagonzwe iturutse imbere yari igiye kugwa mu manga (Ifoto/Ngendahimana Samuel)
Iyi foto iragaragaza ukuntu imodoka ya Royal yagonzwe iturutse imbere yari igiye kugwa mu manga (Ifoto/Ngendahimana Samuel)
Iyi foto iragaragaza neza ukuntu imodoka ya KBS yagonzwe iturutswe imbere (Ifoto/Ngendahimana Samuel)
Iyi foto iragaragaza neza ukuntu imodoka ya KBS yagonzwe iturutswe imbere (Ifoto/Ngendahimana Samuel)
Impanuka Kicukiro ikamyo itwaye umucanga
Impanuka ikamyo Kicukiro
Kanda hano urebe andi mafoto menshi agaragaza iyi mpanuka.http://www.umuseke.rw/kicukiro-centre-ikamyo-yacitse-feri-igonga-ibinyabiziga-12-yica-abantu-7.html
Previous
Next Post »