TI n’umugore we bahamije ko umukobwa wabo atari yamenye ko afite imbunda aherutse gufatanwa
Mu cyumweru cyashize nibwo Zonnique Pullins,
umwana w’umugore wa TI witwa Tiny yafatiwe kuri Hartsfiel-Jackson
International Airport afite imbunda mu buryo butemewe n’amategeko, kuri
ubu aba babyeyi be bari kumuvuganira bemeza ko yateruye igikapu
akigendera atagenzuye ko harimo imbunda.
Uyu mukobwa w’imyaka 20 yafatanywe iyi mbunda yerekeje gusura
umusore w’incuti ye. Biravugwa ko uyu mwana mu minsi ishize ashobora
kuba yaraherekejwe na nyina kugura iyi mbunda yafatanywe nyuma yo
guterwa ubwoba nabantu batazwi ku mbuga nkoranyambaga, ndetse ngo hari
umufana wamukuruye habaye igitaramo mu minsi yashize.
![undefined Tiny na Zonnique](https://lh3.googleusercontent.com/blogger_img_proxy/AEn0k_tC12npgqpRaXLGybHn-364onWHO6K6NoRFJHT-PJgxkrJ-l5TcV67B6R_qlihTsExxBrR3mJBmp_18m9RJlGvHmhcbW1tbHeGGqaILq_BH1SIMLdOzxw43NuEbqNasjUMbYhJ6Pp4rC1gjtQOv-NE7qlLCAOTiN-atRG5aF4w1c3xJTaS6uoXtsZZOEKXlGndNO7k6du8HEpQ=s0-d)
Tiny n'umukobwa we Zonnique
Nyuma TI na Tiny banzuye ko umwana wabo akeneye uburinzi ari nayo mpamvu bamuhaye iyi mbunda ngo ajye ayitwaza. Iby'uko yari ayitwaye nta byangombwa bibimwemerera afite, ngo byatewe n'uko atari yateganije kuyitwara agashiduka yayitwaye atabizi ndetse ibyangombwa bifitwe na nyina Tiny.
![undefined TI na Tiny](https://lh3.googleusercontent.com/blogger_img_proxy/AEn0k_twHLq75sDPml-Zt7kErS4kUal6DbZRLz7u9eoyMZvDhaIEnqgqIncLtkggJBqtPtRTX6KrnraNMJyQjPrDIFG6QaRwHc5z7dg9fGJ2dE1QmhOgXsOaPlDrR3mgUoZ_1u0zLBjgBoT6p5ya=s0-d)
TI n'umugore we Tiny
Kugeza ubu uyu mukobwa yamaze gushakirwa umunyamategeko wo kumuburanira ndetse TI yahise yihutira kuvana uwo mukobwa we ku kibuga cy’indege. Gusa ibi ntibivugwaho rumwe n’abantu batandukanye bemeza ko nta muntu ukwiye gutunga imbunda mu gihe afite uburangare bigeze aho ashobora kwibagirwa aho yayibitse no kuyifata uko yiboneye, ukurikije ibisobanuro byatanzwe n’ababyeyi b’uyu mukobwa.
![undefined TI na Zonnique](https://lh3.googleusercontent.com/blogger_img_proxy/AEn0k_uPgy160Ip_vVIRLUiUejcY2hXuA5GyLZtcYW0_WZlgUuatVjfZqu_eWIqbwEtD2FROqvBux9iolpmE97UmNNFZazBgK809q7O0yZOgVfBKr-bt64Uine2_noA2xxOq_3KfuzmE0VwNzjxjmj0hma8EUY3r=s0-d)
TI na Zonnique, umwana w'umugore we
TI yigeze gufungwa igihe kigera ku mwaka azira gutunga imbunda, ariyo mpamvu abantu benshi bari gutunga agatoki we n'umugore we gutoza umwana wabo kwitwaza imbunda. tubibutse ko uyu mwana atari uwa TI mu maraso kuko ari uw'uyu mugore we Tiny bakaba barashakanye asanzwe amufite.http://inyarwanda.com/articles/show/EntertainmentNews/ti-n-umugore-we-bahamije-ko-umukobwa-wabo-atari-yamenye-ko-a-69646.html
Tiny n'umukobwa we Zonnique
Nyuma TI na Tiny banzuye ko umwana wabo akeneye uburinzi ari nayo mpamvu bamuhaye iyi mbunda ngo ajye ayitwaza. Iby'uko yari ayitwaye nta byangombwa bibimwemerera afite, ngo byatewe n'uko atari yateganije kuyitwara agashiduka yayitwaye atabizi ndetse ibyangombwa bifitwe na nyina Tiny.
TI n'umugore we Tiny
Kugeza ubu uyu mukobwa yamaze gushakirwa umunyamategeko wo kumuburanira ndetse TI yahise yihutira kuvana uwo mukobwa we ku kibuga cy’indege. Gusa ibi ntibivugwaho rumwe n’abantu batandukanye bemeza ko nta muntu ukwiye gutunga imbunda mu gihe afite uburangare bigeze aho ashobora kwibagirwa aho yayibitse no kuyifata uko yiboneye, ukurikije ibisobanuro byatanzwe n’ababyeyi b’uyu mukobwa.
TI na Zonnique, umwana w'umugore we
TI yigeze gufungwa igihe kigera ku mwaka azira gutunga imbunda, ariyo mpamvu abantu benshi bari gutunga agatoki we n'umugore we gutoza umwana wabo kwitwaza imbunda. tubibutse ko uyu mwana atari uwa TI mu maraso kuko ari uw'uyu mugore we Tiny bakaba barashakanye asanzwe amufite.http://inyarwanda.com/articles/show/EntertainmentNews/ti-n-umugore-we-bahamije-ko-umukobwa-wabo-atari-yamenye-ko-a-69646.html
ConversionConversion EmoticonEmoticon