Nyuma Yibitangaza Bya Malia Wabyaye Atabonanye n’Umugabo,Uyu Mukobwa Aremeza ko atwite inda yatewe na Yesu Kirisitu

Umukobwa w’imyaka 15 wo muri Leta ya Ohio, yemeza ko inda atwite ari iyo yatewe na Yesu Kirisitu mu buryo bw’umwuka.
inda2-6-c68e2
Umwangavu witwa Latifah Smith-Nabengana, afite imyaka 15 akaba akomoka muri Leta ya Ohio,muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yavuze ko mu kwezi kwa Nyakanga 2015, aribwo yamenyeshejwe n’umumalayika ko azasama umwana wa Yesu Kirisitu.
Nkuko byatangajwe n’urubuga rwa Pulse.ng, ngo Latifah yagize ati,” Yambwiye ko ari umumalayika, kandi ko Yesu amfitiye ubutumwa, yongeraho ko ngo ngiye gusama inda kandi ko nzabyara umwana wa Yesu Kirisitu.”
Nubwo ibyatangajwe na Latifa ngo byabereye abantu urujijo, ariko ngo hari abahanga mu bya Bibiliya bemeza ko ibyo avuga bishoboka kuko ngo no muri Bibiliya hari ibiremwa by’umwuka byiswe “abana b’Imana” Ngo byitegereje abakobwa bo mu isi bikababenguka nuko bikamanuka bikabatera inda, ari zo ngo zavukagamo abantu b’ibihangange ba cyera nka Goriath.(Itangiriro:6:4)
inda2-6-c68e2
      Latifah Smith-Nabengana ngo aracyari isugi ariko aratwite
Umuryango w’uyu mukobwa waguye mu kantu ukimara kumva ibyo yivugiye, kuko ngo bari basanzwe bose ari abakirisitu.
Dr. William Franklin Murphy,umuganga wari ushinzwe gukurikirana imikurire y’inda ya Latifah, yatangaje ko inda y’uwo mukobwa iri gukura nk’izindi zose, ariko ngo ntiyabasha kwemeza cyangwa ngo ahakane ibyo nyirubwite yivugiye.
Yongeyeho ati” Kuba akiri isugi kandi akaba atwite byo nibyo, ikindi nuko umwana atwite ari umuhungu ariko sinapfa kwemeza ko ari umuhungu wa Yesu Kirisitu ataranavuka nibura ngo tubashe gukoresha isuzuma rya ADN ngo tumenye ise w’umwana.
Abantu bakaba bakomeje kujya impaka bavuga ko Latifah abeshya abandi bakemeza ko bishoboka mu gihe hari n’abandi bavuga ko yaba yarasambanyijwe n’abadayimoni bitwa Incubus, akaba ari kubeshyera Yesu Kirisitu.
Previous
Next Post »