The Ben na Kayiranga bashyize hanze amashusho ya ’Only You’ yafatiwe i Burayi

Nyuma y’iminsi micye bakoranye indirimbo y'urukundo bakayita‘Only You’ari nayo ya mbere yabahuje, abahanzi nyarwanda The Ben na Ben Kayiranga bashyize hanze amashusho y’iyo ndirimbo ivuga ku rukundo ruri hagati y’umuntu ukundwa n’uwo yifuje kuva kera.
The Ben yatangarije Inyarwanda.com ko amashusho y’iyo ndirimbo yabo yafatiwe i Burayi mu mu mujyi wa Paris mu gihugu cy’u Bufaransa ndetse no mu Bubiligi. Amajwi y’iyo ndirimbo yatunganyijwe na Dider naho amashusho akorwa n'uwitwa Julien.
Ben Kayiranga wagize igitekerezo cyo gukora iyo ndirimbo akayikorana n'umuhanzi akunda cyane ariwe The Ben yifuje kuva kera ko bazakorana indirimbo, yamushimiye cyane kuba yaramwemereye ko bayikorana, amushimira ubuhanga n’umutima uca bugufi bimuranga mu buzima bwe bwose, anavuga ko ibyo bizamufasha kugera kure hashoboka mu muziki.

UMVA HANO 'ONLY YOU' YA THE BEN NA BEN KAYIRANGA
The Ben nawe yatangarije Inyarwanda.com ko ari’ibyiciro kinini kuba barakoranye indirimbo kuko Ben Kayiranga ngo ari umuhanzi yakuze areba ndetse we kimwe n’urungano rwe bakaba baramwigiyeho byinshi mu muziki.http://inyarwanda.com/articles/show/EntertainmentNews/the-ben-na-kayiranga-bashyize-hanze-amashusho-ya-only-you-ya-69233.html
The Ben

Nta kintu kiruta nko gukundwa n'uwo wategereje,wowe byumviro byanjye ntaho najya tutajyanye only you,... Mu buzima nakunze rimwe, nkunda wowe,nyemerera nkuvuge imbere y'abakuru,wowe uvuga nkatwarwa nkamera amababa nkayoberwa iyo ngiyo. Bambwiraga ko ninkukurikira nzayoba, ko urukundo rwacu rutazaramba, ko nta kuntu nzakwambika impeta, none dore undutishije abandi ku manywa yihangu,...wanyeretse icyo urukundo ruvuze. Benshi bankomye mu nkokora baziko bitazashoboka-Ayo ni amwe mu magambo agize iyo ndirimbo
Only YouOnly You
Previous
Next Post »