Perezida Kagame yakiriye Dr Dlamini wanyuzwe n’aho imyiteguro y’inama ya AU igeze
Ni inama izateranira i Kigali kuva kuwa 10 kugeza kuwa 18
Nyakanga, aho u Rwanda ruteganya abashyitsi hagati ya 3500 na 4000
n’abakuru b’ibihugu bagera kuri 54.
Nyuma y’ibiganiro n’Umukuru w’igihugu kuri uyu wa Kane tariki 16 Kamena, Dr Dlamini Zuma yabwiye itangazamakuru ko mu byumweru bitatu bazaba basesekara ‘‘muri iki gihugu cyiza’’ ngo hatangire ibikorwa by’inama.
Ati ‘‘Ejo twagize umwanya wo kuzenguruka ahari ibikorwa bizifashishwa birimo amahoteli, ahazabera inama, kandi turishimye ko tuzaba turi hano kandi tuzagubwa neza.’’
‘‘Ahazabera inama hameze neza, turishimye kandi itsinda rya AU rizaza mu mpera z’ukwezi ubwo ibizakenerwa bizaba bisuzumwa neza uko bikora, niyo mpamvu turi hano kandi twagize n’amahirwe yo kuganira na Perezida wa Repubulika, nka Perezida uzakira iyi nama twagiranye ibiganiro by’ingenzi bijyanye nayo.’’
Dr Dlamini Zuma wageze mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu, yasoje uruzinduko rwe nyuma yo kubonana n’Umukuru w’Igihugu.

ConversionConversion EmoticonEmoticon